Ikipe y’igihugu y’Abatakliyani yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’u Bulayi (EURO 2020) nyuma yo gutsinda u Bwongereza penaliti 3-2 nyuma y’uko iminota 120 yari irangiye amakipe anganya igitego 1-1 kuri sitade ya Wembley.
Italy baterura igikombe cya EURO 2020 nyuma yo gutsinda u Bwongereza bwari mu rugo
Ni umukino Abongereza batangiye kwiha ikizere hakiri kare kuko ku munota wa kabiri (2’) nibwo Luke Shaw yari amaze kubatsindira igitego ku mupira yahawe na Kierran Trippier.
Iki gitego bagikiniyeho kugeza ku munota wa 67’ ubwo Italy yabonaga igitego cyatsinzwe na Leonardo Bonucci ahawe umupira na Marco Verratti ukina hagati mu kibuga muri Paris Saint Germain (PSG).
Igikombe cya EURO 2020 cyatwawe n’Abataliyani mu ijoro ryakeye
Igitego cya Italy cyabonetse isa n’aho itangiye kwisanga mu mukino kuko wabonaga Abongereza basa n’aho bayiciye uburyo isanzwe ikina ishingiye hagati banirinda ko ubwugarizi bwayo buhungabana.
Iminota 90 yarangiye nta kindi gitego kibonetse bituma bakina iminota 30 y’inyongera, iminota yarangiye n’ubundi bakinganya igitego 1-1.
Binjiye muri penaliti, Berardi, Bernardeschi nan Bonucci bateye neza penaliti za Italyn zirinjira mu gihe bagenzi babo barimo Jorginho na Andrea Belotti bazihushije.
Ku ruhande rw’Abongereza, Harry Kane na Harry Maguire nibo babashije kwinjiza penaliti mu gihe abarimo; Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka bitabahiriye.
Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku Butaliyani barimoo; Gianluigi Donnaruma yari mu izamu, Giovanni Lorenzo, Leonardo Bonucci, Giorgio Chiellini na Emerson bari mu bwugarizi.
Nicolo Barella, Jorginho na Marco Verratti bari hagati mu kibuga mu gihe Federico Chiesa, Ciro Immobile na Lorenzo Insigne bashakaga ibitego.
Mu gusimbuza; Nicollo Barella yahaye umwanya Bryan Cristante (54’), Ciro Immobile asimburwa na Dominico Berardi (54’), Lorenzo Insigne aha umwanya Belotti Andrea (91’), Marco Verratti yavuye mu kibuga ku munota wa 96 asimbuwe na Manuel Locatelli (96’) naho Emerson aha umwanya Alessandro Florenzi (118’).
Abataliyani bajya inama mu mukino hagatin biga andi mayeri
Abongereza bajya inama mu mukino hagati bareba uko bakwipanga neza
Abongereza babanjemo; Jordan Pickford mu izamu, Kyle Walker, John Stones na Harry Maguire bari mu bwugarizi. Hagati bakinishaga abakinnyi banen barimo Luke Shaw, Declan Rice, Kalvin Phillips na Kieran Trippier, imbere yabo gato hakoreraga Mason Mount na Raheem Sterling mu gihe Harry Kane yari mu busatirizi.
Abongereza batangiye gusimbuza ku munota wa 70’ ubwo bakuragamo Kierran Trippier bagashyiramo Bukayo Saka, Declan Rice yasimbuwe na Jordan Henderson ku munota wa 74, Mason Mount asimburwa na Jack Grealish. Nyuma nibwo Jordan Henderson yaje gusimburwa na Marcus Rashford ku munota wa 120 ari nabwo Kyle Walker yasimburwaga na Jadon Sancho.
Umwongereza Luke Shaw yishimira igitego yatsinze ku munota wa kabiri w’umukino
Leonardo Bonucci amaze kwishyurira Abataliyani
Luke Shaw (3) azamukana umupira
Roberto Manchini umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abataliyani atanga amabwiriza
Raheem Sterling (10) w’u Bwongereza acenga Jorginho (8) w’Abataliyani
Hanze ya sitade Wembley mbere y’uko umukino utangira abantu bari uruvunga nzoka