Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

radiotv10by radiotv10
02/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto y’umuriro w’amashanyarasi ariko imyaka ibiri irihiritse batarawuca iryera.

Aba abaturage batuye mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Bahimba mu murenge wa Nyundo bavuga ko mu myaka ibiri ishize bari bizeye ko na bo bagiye kugerwaho n’iri terambere ry’amashanyarazi ubwo REG yabashingiraga amapoto inabizeza kubagezaho amashanyarazi bidatinze, none icyizere cyabaye cya kindi kiraza amasinde.

Mfitumukiza Jean Damascene ati “Bazanye amapoto baradushingira ariko imyaka ibiri irashize nta muriro kandi bazanye transfo bazana amatsinga ariko umuriro bawugeza mu ngo ebyiri gusa barigendera tugira ngo bazagaruka turaheba.”

Ikingeneye Angelique na we yagize ati “Ikibazo ahubwo amwe yatangiye kugwa kuko imyaka itatu ahagaze simike.”

Bakomeza bagaragaza ko uko gutinda kubona amashanyarazi kandi amapoto ashinze, bidindiza iterambere ryabo bityo bagasaba ko bahabwa umuriro.

Ntibazankwira Joseph ati “Byaratuyobeye niba ari umutako w’amapoto batuzaniye, ubu tuzagume tubireba ntacyo bitumariye? Twasaba ngo natwe baduhereze umuriro ducane nk’abandi.”

Muhire Christian uyobora REG ishami rya Rubavu avuga ko bitarenze mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2025-2026 aba baturage bazaba bamaze kugezwaho umuriro.

Ati “Twabanje kubaka umuyoboro wa low voltage ikigiye gukurikira ni ukuwugeza mu ngo z’abaturage kandi bitarenze mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari itaha ya 2025-2026 bizaba byakozwe rwose bashonje bahishiwe kuko nk’uko turi kubikora ahandi na ho tuzahagera.”

Imibare y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda EICV7, yerekana ko muri 2024, ingo zigera kuri 72% mu Rwanda ari zo zari zifite amashanyarazi.

Bari bashingiwe amapoto bizeye ko bagiye gucana none amaso yaheze mu kirere

N’ibindi bikoresho byari byazanywe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − five =

Previous Post

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Next Post

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.