Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

radiotv10by radiotv10
02/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe ubwa nyuma bwo guhagarika intambara ihanganyemo na Isiraheli muri Gaza mu gihe cy’iminsi 60.

Trump yavuze ko Israel yemeye ibisabwa kugira ngo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60, muri icyo gihe ngo akazakomeza gukorana n’impande zose harebwa uko intambara yarangira burundu.

Trump yavuze ko intumwa za Qatar na Misiri ari zo zizashyikiriza Hamas ubu busabe bwa nyuma.

Yagize ati “Nizeye ko ku nyungu z’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Hamas yemera aya masezerano, kuko nta cyiza izabona kirenze ibi, kuko ibizakurikira bizaba bibi kurushaho.”

Trump kandi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakakanga 2025, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israeli na Hamas, ashobora kugerwaho mu cyumweru gitaha, ari na bwo biteganyijwe ko azahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House.

Hamas yavuze ko yiteguye kurekura imbohe za Israel zasigaye ziri muri Gaza mu gihe cyose habayeho amasezerano arangiza intambara, mu gihe Israel yo ivuga ko intambara ishobora kurangira gusa ari uko Hamas yambuwe intwaro kandi ikavaho burundu.

Iyi ntambara yo muri Gaza yatangiye tariki 07 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kuri Israel, byahitanye abantu barenga 1 200 abandi barenga 251 bagafatwa bugwate n’uyu mutwe , nk’uko imibare ya Israel ibigaragaza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. baraka sacre eric says:
    1 week ago

    muduha amakuru meza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Next Post

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.