Hirya no hino mu gihugu hari bamwe mu basanzwe bivuriza ku mitiweli bavuga ko akenshi abayivurizaho hari imiti badahabwa bagasabwa kujya kuyigurira mu mafaromasi. Abo mu karere ka Muhanga twaganiriye bo ngo hari n’ubwo basanga irenze ubushobozi bwabo ntibayigure indwara ikazikiza cyangwa se bikaba byanabaviramo izindi ngaruka.
Utamuriza Epiphanie RADIOTV10 yasanze mu kigonderabuzima cya Gitarama giherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe, yatubwiye ko ibyo byamubayeho.
”Nyine byambayeho. Nikuzaga iryinyo biba ngombwa ko baribaga, baramvura ariko uburibwe bwanga gukira, bituma bambwira kujya kwigurira imiti muri farumasi.’’ Utamuriza
Utamuriza kandi ngo yageze aho yagombaga kugura imiti agasanga yaruriye mu biciro bityo bikarangira atayiguze.
Habimana Yohani we yabwiye RadioTV10 ko bidashoboka ko umuntu wabuze amafaranga yo kwishyura mitiweli kugeza leta imugobotse ikayimwishyurira adashobora kubona amafaranga yo kujya kugura imiti hanze y’ivuriro yagiye agana.
Habimana kandi yumva ko ibitaro bikomeye bitabura imiti ifite agaciro k’ibihumbi bine, ahubwo ngo bashobora kuba bayitanga bakurikije ayo umukiriya ari bwishyure.
Dusabeyezu Marie Goleti umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Gitarama yabwiye Radio TV10 impamvu hari abarwayi basabwa kujya kwigurira imiti.
”Kujyeza uyu munsi imiti myinshi mitiweli irayishyura, gusa hari indi miti micye usanga itari mu bushobozi bwo kwishyurwa na mitiweli. Iyo hari umurwayi ukeneye iyo miti itishyurwa na mitiweli tumwohereza ku bitaro bikuru i Kabgayi cyangwa tukamwandikira akajya kuyigurira muri farumasi.”
Goreti kandi avuga ko imiti ibitaro bikuru nka Kabgayi bitanga yaruta itangirwa ku kigonderabuzima kuko ku kigo nderabuzima uhivurije yishyura amafaranga 200 gusa naho ku bitaro bikuru uhivurije buri gikorwa akorewe akakishyurira 10%. Gusa avuga ko wenda nabyo bizajyenda bivugururwa kuko na mbere mitiweli zigitangira zavurirwagaho malariya ndetse n’abagore bagiye kubyara ariko ubu hakaba haragiye hakorwamo impinduka kandi nziza ku mukiriya.
Inkuru ya: SINDIHEBA Yussuf/RadioTV10 Rwanda