Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rulindo: Kurya akaboga byabaye ihurizo ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
26/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rulindo: Kurya akaboga byabaye ihurizo ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko batakirya inyama kuko ibagiro bari bubakiwe ryafunzwe bitunguranye, none barasaba ibisobanuro ubuyobozi bukomeje gutuma bagira amerwe y’iri funguro rikunzwe batakibasha kubona.

Aba baturage bavuga ko iri bagiro riherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo ryari ryatangiye gukora, ariko nyuma y’imyaka ine riza gufungwa n’ubuyobozi kuko ryubatswe mu gishanga ku buryo amazi n’imyanda byariturukagamo yangizaga amazi yo mu gishanga.

Ni mu gihe aba baturage bo bavuga ko batazi uko byagenze kugira ngo ubuyobozi bwibeshye ahubatswe iri bagiro, kuko byanateye igihombo kuko ryubatswe ritwaye amafaranga menshi.

Umwe yagize ati “Iri bagiro ryarubatswe rirakora ariko nyuma twaje kubona ubuyobozi bw’Akarere buraje burarifunga. Ntabwo tuzi mu by’ukuri icyatumye rifunga, na nyuma yaho hari akandi kabagiro kari hirya twafashishije nako baragafunze.”

Ibura ry’ibagiro muri aka Karere ka Rulindo ryatumye ibiciro by’inyama bitumbagira kugeza n’aho ikiko kigura 4 800 Frw, ku buryo aba baturage bavuga ko abakibasha kurya akaboga ari mbarwa.

Hakuzimana Emmanuel ati “Ubu rwose nta muturage ukibasha kurya akanyama kubera guhenda. Niba abagiye kubagisha inka bishyura ikiguzu cy’urugendo ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) bituma n’igiciro cy’inyama kizamuka.”

Umuyobozi w’Akarere Madamu, Mukanyirigira Judith avuga ko hari gutekerezwa uburyo ku bufatanye n’abaturage hakubakwa irindi bagiro, ariko ko mu gihe bitarakorwa abacuzi b’inyama bajya bajya kubagisha amatungo ahandi bakazanira abaturage inyama zujuje ubuziranenge.

Ati “Kuba ibagira ridahari si impamvu yo kugira ngo abaturage batabona inyama zifite ubuziranenge, hari amabagiro ari hafi nka Kigali, Gakenke abafite busheri bajya gufatayo inyama kugira ngo bazihe abaturage zuzuje ubuziranenge.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’uko iri bagiro byagaragaye ko ryari ryubatswe aho ritari rikwiye kubakwa, inyubako ryakoreragamo zigiye no gusenywa

Kubaka iri bagiro byanatwaye akayabo
Ubu rimeze nk’itongo kuko ritagikora

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu

Next Post

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.