Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026-2027, aho igihembwe cya mbere cyawo kizatangira tariki indwi Nzeri 2026 kikarangira muri Mutarama umwaka utaha wa 2027.
Iyi ngengabihe yashyizwe hanze na NESA, igaragaza ko abanyeshuri bazamara ibyumweru 39 bari mu masomo, aho Igihembwe cya mbere kizaba ari cyo kinini.
Iki gihembwe cya mbere kizatangira tariki 07 Nzeri (09) 2026, kizasoza ku ya 18 Mutarama 2027, kikazaba gifite ibyumweru 15, ubundi abanyeshuri bafate ibyumweru bibiri by’ikiruhuko.
Igihembwe cya kabiri, cyo kizatangira ku wa 04 Mutarama 2027 kirangire ku ya 02 Mata 2027, aho cyo kizaba gifite ibyumweru 13, nab wo abanyeshuri bakazaruhuka ibyumweru bibiri, ubwo bazaba bagisoje.
Ni mu gihe igihembwe cya gatatu cyo kizatangira tariki 19 Mata 2027, kirangire ku ya 07 Nyakanga 2027, kikazaba ari na cyo gito kuko kizaba gifite ibyumweru 11.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kandi cyanashyize hanze amatariki azakorerwaho ibizamini bya Leta, aho hazabanza ibizamini ngiro (PBA, TSS, TTC, ACC na ANP) kizatangira tariki 31 Gicurasi 2027 gisozwe ku 18 Kamena 2027.
Naho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) bizatangira tariki 06 Nyakanga 2027 bisozwe ku ya 08 Nyakanga, mu gihe ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye byo bizatangira ku ya 14 Nyakanga birangire ku ya 23 Nyakanga 2027.

RADIOTV10