Thursday, October 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Urukiko rwo muri America rwahamije Umunyarwanda icyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma

Urukiko rwo muri America rwahamije Umunyarwanda icyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za America rwahamije Eric Nshimiye, Umunyarwanda uba muri Leta ya Ohio, ibyaha byo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no kubangamira ubutabera, bijyanye n’ubuhamya yatanze mu rubanza rwabaye mu 2019 rw’umuntu biganye muri kaminuza washinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki cyemezo cyafatiwe i Boston aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye yabeshye mu buhamya yatanze kandi yari yarahiriye kuvugisha ukuri, cyane cyane ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka w’1994, Nshimiye yigaga ibijyanye n’ubuvuzi i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, ari kumwe na Jean-Léonard Teganya, uwo yagiye mu rukiko gushyigikira mu rubanza rwe rwo mu 2019.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bagabo bombi bari mu ishyaka rya MRND ryari riri ku butegetsi mu gihe cya Jenoside, ryateguye ndetse rikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Teganya yahamijwe ibyaha byo kubeshya mu buhamya no gukoresha uburiganya mu kubona visa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka umunani mu 2019.

Mu iburanisha ry’urubanza rwa Nshimiye ryatangiye ku wa 13 Ukwakira 2026, umwunganizi we mu mategeko, Kurt Kerns, yahakanye ibyo umukiriya we yashinjwaga, avuga ko ari ibirego byahimbwe.

Yavuze ko Nshimiye atari ari i Butare igihe Jenoside yatangiraga, anashimangira ko yakurikiranyweho ibyo byaha kubera ko yari yatanze ubuhamya bushyigikira uwo biganye.

Nyuma yuko Nshimiye ahamijwe ibyaha, Kerns yavuze ko batishimiye icyemezo cy’Urukiko, ariko ko bazakomeza gushaka ubundi buryo bwemewe n’amategeko bwo kukijuririra.

Yagize ati “Birumvikana ko twababajwe cyane n’icyemezo cy’Urukiko, ariko tuzakomeza gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko mu kurengera Eric.”

Nshimiye yagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995, nyuma yo kwemererwa kuhatura nk’impunzi. Yahawe ubwenegihugu bwa Amerika muri 2003.

Igihe yatabwaga muri yombi mu 2024, yakoraga akazi k’ubwubatsi bw’ibikorwa Remezo (engineering) muri Leta ya Ohio.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =