Thursday, October 29, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakipe abiri akomeye arimo ikorana n’u Rwanda agiye gukinira muri Kenya mu gutaha sitade nshya

Amakipe abiri akomeye arimo ikorana n’u Rwanda agiye gukinira muri Kenya mu gutaha sitade nshya

Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi zigiye guhurira mu mukino wa gicuti uzafungura ku mugaragaro Sitade Mpuzamahanga ya Raila Odinga, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60.000, iherereye i Nairobi muri Kenya.

Bayern Munich isanzwe inafitanye imikoranire n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo muri gahunda ya Visit Rwanda, ni yo yatangaje iby’uyu mukino.

Iyi kipe yo mu Budage yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa 5 Mutarama 2027, muri Talanta Sports City, izwi kandi nka Raila Odinga International Stadium. Ajax na yo yemeje ko izitabira uwo mukino uzaba ari uwa mbere uzabera muri iyo sitade nshya.

Ku ruhande rwa Bayern Munich, iyi izaba ari yo nshuro ya mbere iyi kipe isuye Kenya. Umukino uzaba mu kiruhuko cya shampiyona y’u Budage, mu gihe Ajax yavuze ko uzayifasha gusoza imyiteguro y’igice cya kabiri cya shampiyona.

Iyi sitade iri mu zizakoreshwa mu Gikombe cya Afurika cya 2027, kizahuriza hamwe Kenya, Uganda na Tanzania. Ni ubwa mbere iryo rushanwa rizakinirwa mu bihugu bitatu, ndetse rikaba rizaba ribereye muri Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya mbere kuva mu 1976, ubwo ryaberaga muri Ethiopia.

Rouven Kasper, umwe mu bagize ubuyobozi bwa Bayern Munich ushinzwe kwamamaza no kugurisha, yavuze ko uru rugendo ruzafasha iyi kipe kurushaho kwegera abafana bayo bo muri Afurika.

Yagize ati: “FC Bayern ifite abafana babarirwa muri za miliyoni muri Afurika, kandi dufitanye na bo umubano wa hafi.”

Yavuze ko uyu mukino uzatuma iyi kipe igirana ibihe byihariye n’abafana bayo bo muri Afurika, nk’uko isanzwe ibigenza mu ngendo ikorera muri Aziya no muri Amerika, kandi ko uzanazamura izina rya shampiyona y’u Budage.

Ajax na yo yavuze ko yishimiye ubutumire, isobanura ko gukina na Bayern Munich, imwe mu makipe akomeye mu Budage, bizaba ari ikizamini gikomeye.

Aya makipe yombi amaze kwegukana igikombe cya UEFA Champions League inshuro 10: Bayern Munich yagitwaye inshuro esheshatu, naho Ajax igitwara inshuro enye.

Umukino uheruka kuyahuza mu irushanwa rya Champions League wabaye mu Kuboza 2018, urangira anganya ibitego 3-3 i Amsterdam mu Buholandi.

Bayern Munich yatangaje ko umukino uzanyuzwa imbonankubone kuri televiziyo ya ProSieben no ku rubuga rwayo rwa FC Bayern TV PLUS. Amatike azatangira kugurishwa ku wa 5 Ugushyingo 2026, aboneka binyuze ku rubuga rwa Talanta Sports City.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =