Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yibukije ko Amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akubiyemo inshingano zo guhashya umutwe wa FDLR, avuga ko izo nshingano zitarashyirwa mu bikorwa kandi ko ababifite mu nshingano batabibazwa.
Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kanw tariko 29 Ukwakira 2026, Makolo yavuze ko amasezerano y’amahoro ya Washington ateganya ingamba zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko kurandura umutwe wa FDLR, ugizwe n’abarimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ko ikibazo cy’uyu mutwe gikwiye gukemurwa hakurikijwe ibyo impande zombi ziyemeje mu masezerano y’i Washington.
Makolo kandi yagaragaje impungenge z’uko inshingano zo guhashya FDLR zitubahirijwe uko bikwiye, ahubwo ko uyu mutwe ukomeje guterwa inkunga na Leta ya Congo, kandi ntawe ubazwa impamvu ibyo yiyemeje bitashyizwe mu bikorwa.
Yagize ati “Amasezerano ya Washington akubiyemo inshingano zumvikana ku bijyanye no kurinda umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cyo guhashya umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside, uterwa inkunga na Leta ya Congo, inshingano zitarashyirwa mu bikorwa, kandi abo bireba bakaba ntacyo barabibazwaho.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano, ibyo rwiyemeje ariko ashimangira ko ibyo bizagerwaho mu gihe na Congo izaba yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo gusenya burundu uyu mutwe.
Yongeyeho ko uruhare rw’umuhuza rukenewe kugira ngo impande zombi zibazwe ibyo ziyemeje, aho kuba uruhande rumwe ari rwo rusabwa kubahiriza amasezerano.
Yagize ati “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, igihe cyose Leta ya Congo izagaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano zayo, kandi umuhuza akita ku buryo impande zose zabazwa inshingano ku byo ziyemeje.”
Amasezerano ya Washington agamije gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRV no gushyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe bihangayikishije akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu butumwa bwe, Makolo yongeye kwibutsa ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano risaba ko impande zombi zuzuza ibyo ziyemeje, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n’ingamba zo guhangana n’umutwe wa FDLR.
Ni mu gihe umutwe wa FDLR ukomeje gukorana n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu bikorwa byo kwibasira no kwica bamwe mu Banyekongo mu burasirazuba bwa DRC, no gufashwa mu buryo bwose n’ubutegetsi bw’iki Gihugu cyasabwe kwitandukanya na wo ariko bukaba bwarinangiye.
RADIOTV10