Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugabo wakubiswe inkoni n’umushumba amuziza kumwishyuza 1.500Frw byarangiye ahasize ubuzima

Umugabo wakubiswe inkoni n’umushumba amuziza kumwishyuza 1.500Frw byarangiye ahasize ubuzima

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana nyuma yuko akubiswe inkoni mu mutwe n’umushumba yari yishyuje umusoro w’igihumbi na mana atanu (1 500 Frw).

Uyu mugabo yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gukubitwa akazahazwa n’umusore w’imyaka 20 usanzwe akora akazi ko kuragira amatungo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Runga muri uriya Murenge wa Rwabicuma, ubwo nyakwigendera yari mu kazi ke ko gukusanya imisoro.

Ubwo yajyaga kwishyuza umusoro uwo musore w’imyaka 20, aho kugira ngo amwishyure umusoro cyangwa amubwire ko atabashije kuwubona, undi yahisemo kumwadukira amukubita inkoni mu mutwe, aramunegekaza.

Umukoresha w’umusore wakubise nyakwigendera, ni we wafashe icyemezo cyo kumuherecyeza kwa muganga, aho bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusange, ariko akaza gushiramo umwuka.

Nyakwigendera yashizemo umwuka ubwo ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima bwariho buhamagaza imbangukiragutabara ngo imujyane ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Umukoresha w’uyu mushumba ukekwaho gukubita nyakwigendera, ni na we watanze amakuru yuko umukozi we ari we wakubise nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yemeje ko habaye urugomo rwahuje abantu babiri, rukaza kuvamo urupfu rw’umwe muri bo.

CIP Kamanzi yagize ati “Ukekwa yafashwe arafungwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kandi yaboneyeho gusaba abantu kwirinda urugomo urwo ari rwo rwose, kuko rushobora gutwara ubuzima nk’uko byagenze kuri uru, avuga ko igihe hari ibyo abantu batumvikanyeho, bakwiye kwiyambaza inzego zikabafasha kubikemura.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − three =