Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umugambi wa Tshisekedi wamaganirwa kure n’abatavura rumwe na we wahawe umugisha

Umugambi wa Tshisekedi wamaganirwa kure n’abatavura rumwe na we wahawe umugisha

Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje itegeko rigena kamarampaka yo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, mu mugambi watangijwe na Perezida Félix Tshisekedi ugamije kuzongera kwiyamamariza indi manda.

Urukiko rusumba izindi muri Congo, rwatangaje kuri televiziyo y’igihugu kuwa kabiri tariki 28 Nyakanga, ko rwafashe itegeko rigena gahunda ya referendum yo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ni kamarampaka ishobora kwemerera Perezida Félix Tshisekedi kwiyamamariza manda ya gatatu, muri 2028 ubwo manda yemererwa n’Itegeko Nshinga rigenderwaho kugeza ubu zizaba zirangiye.

Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi kuva muri 2019, mu Gihe iki Igihugu cye ari bwo cyugarijwe n’ibibazo uruhunri, birimo iby’umutekano byakomeje kuzahaza Uburasirazuba bwa DRC.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 63 y’amavuko, azarangiza manda ze ebyiri mu mwaka wa 2028, mu gihe Itegeko Nshinga rya Congo rigenderwaho kugeza ubu, riteganya ko umubare n’igihe bya manda bya perezida bidashobora guhindurwa.

Nubwo uru Rukiko rwemeje ko muri Congo hazabaho kamarampaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki Gihugu, barimo abagiye batsindwa n’amatora y’Umukuru w’Igihugu, bakomeje kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko iki Gihugu gifite ibibazo byagakwiye gushakirwa umuti kurusha iby’Itegeko Nshinga.

Ntibanakozwa ko Tshisekedi aguma ku butegetsi, kuko kuva yabujyaho, ari bwo ibibazo byakajije umurego muri Congo, bakavuga ko byose bishingiye ku mbaraga nke z’imiyoborere ye.

Mu gufata icyemezo, Urukiko rushinzwe kurinsa Itegeko Nshinga “rwatangaje ko itegeko rishyiraho ibisabwa mu gutegura referendum” muri RDC “rihuye n’Itegeko Nshinga” nk’uko byatangajwe na Perezida warwo, Dieudonné Kamuleta Badibanga, kuri televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga.

Uru Rukiko rwemeje ingingo zimwe na zimwe z’iri Tegeko zizaha Perezida ububasha bwo kuvugurura Itegeko Nshinga binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, ubundi hakurikireho kamarampaka.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =