Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/07/2024
in MU RWANDA
0
Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Iteka rishya rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ryemeje bidasubirwaho ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu, hakoreshejwe imodoka za Automatique.

Iri teka ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, rifite nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002.

Nk’uko bigaragazwa n’iri riteka, uruhushya rwatsindiwe n’uwakoresheje imodoka ya Automatique mu kizamini, ruzajya ruba rwanditseho ubwoko bwarwo hakiyongeraho ijambo ry’impine rya AT (Automatic Tansmission).

Nanone kandi, abazajya bemererwa gukora ibizamini kuri izi modoka, ni abazaba bakorera impushya z’ubwoko bwa A, B, C D, D1, E na F, kuko ubwoko bwa A1 na B1 ari impushya z’abantu bafite ubumuda

Nanone kandi iri Teka, rivuga ko abazajya batsindira impushya za Automatique, bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga byo muri ubu bwoko gusa, mu gihe uwatsindiye uruhushya rwa Manuel, we yemerewe no gutwara ibinyabiziga bya Automatique byo mu rwego rw’uruhushya yatsindiye.

Iri teka ryemejwe nyuma y’uko hari benshi bakunze gusaba ko izi mpushya na zo zitangwa mu Rwanda, kuko hari ibizamini byakorwaga mu by’impushya za burundu, byatsindaga benshi kandi bavuga ko ntaho bazabikoresha mu gutwara ibinyabiziga, dore ko muri iki gihe hasohoka imodoka za Automatique.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Senateri Evode Uwizeyimana, yagarutse kuri iri teka ryemejwe, avuga ko rikwiye kwemezwa, ku buryo ibyo riteganya bishyirwa mu bikorwa, rikanaruhura abari bamaze igihe biyasira bavuga ko batsinwa mu bizamini bya perimi.

Icyo gihe yari yagize ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Mu gukorera perimi za Automatique, ikizamini cya ‘démarrage en côte’ kiri mu bikunze gutsinda benshi mu bizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, ntikizaba ari ngombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 2 =

Previous Post

Ibirori byagaragaje umwihariko mu myidagaduro mu Rwanda biragarutse

Next Post

Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu

Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.