Monday, September 9, 2024

Tumenye amakuru mpamo ku bukwe bw’uwabaye Minisitiri mu Rwanda n’uwabaye umukinnyi wa Football

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru yizewe, aremeza ko inyandiko iteguza ubukwe bw’uwabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda ubu akaba ari umuyobozi wungirije wa BNR n’uwakinnye ruhago, ari impamo.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inyandiko iteguza ubukwe [save the date] ya Soraya Hakuziyaremye usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Murangwa Eric Eugene wabaye umunyezamu.

Soraya Hakuziyaremye wanabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agiye kurushinga na Eugene wakiniye amakipe mu Rwanda arimo Rayon Sports.

Ubwo iyi nyandiko iteguza ubukwe bwabo yajyaga hanze, hari ababanje kuyishidikanyaho, gusa amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 ni uko ubu bukwe buhari.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko n’inyandiko nyirizina y’ubukwe [Invitation] yamaze guhabwa imiryango y’inshuti z’iy’abagiye kurushingana.

Yavuze kandi ko nubwo imiryango y’aba bombi isanzwe iba ku Mugabane w’u Burayi, ariko ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda.

Soraya Hakuziyaremye wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda na Murangwa Eugene, bazakora ubukwe tariki 14 Kanama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts