Kigali: Umusore w’ibigango wagaragaye akubita umukobwa bunyamaswa yatawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’ibigango bivugwa ko acunga umutekano [bouncer] mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali wagaragaye mu mashusho akubita umukobwa akanamuterura agakubita hasi, yatawe muri yombi.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Eric Madiba ku wa Gatatu tariki 22 Kamena, agaragaza uwo musore w’ibigango akubita urushyi rwihanukiriye umukobwa, agahita yikubita hasi.

Izindi Nkuru

Ntibicira aho kuko nyuma yo ku mukubita hasi, ahita amukubita umugeri ubundi agaterura uruhande rwo hejuru, agakubita hasi, umutwe w’uwo mukobwa ukukubita hasi ndetse bikumvikana.

Uwashyize aya mashusho kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa agira ati Ibi birababaje, sinari nzi ko mu Rwanda umuntu yihanira gutya.

Amakuru aremeza ko uyu wagaragaye akubita uyu mukobwa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022 mu gihe icyaha akekwaho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyabaye tariki 19 Kamena 2022 mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kari mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, akaba acumbikiwe kuri Station ya Nyarugenge ahazwi nko kuri Lagalette.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru