Ngoma: Umunye-Congo wendaga guhabwa ububikira yatorotse asiga yanditse urwandiko rukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa ububikira mu kigo cy’ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Izindi Nkuru

Ati Byumwihariko uburezi nahigiye ndetse nibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru wIntara ndetse nabandi babikira bose.

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.”

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa ukomoka muri DRC witeguraga kuba umubikira, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi ahagana saa mbiri (08:00’).

Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutangira gushakisha uyu mukobwa no gukora iperereza ku cyaba cyatumye abura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildephonse, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’ibura ry’uyu wendaga guhabwa Ububikira bayamenye ariko ko nta birambuye bayafiteho.

Yagize ati Amakuru twarayamenye ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’abihayimana.

Furaha Florence Drava wabuze

RADIOTV10

Comments 31

  1. Rinda says:

    Ubwo yasezeye akabyandika, kandi agasaba ko batirirwa bamushakisha, birumvukana ko ni umukobwa ukuze wagize uburenganzira bwe bwo gufata icyemezo. Niba Diplome ye ayifite, agiye gukomeza amasomo, anashake, yubake abyare arere.
    Yahisemo neza. Imana imushyigikire nashaka azagire urugo n umuryango mwiza wubaha Imana.

    • Fanny says:

      Bashobora no kumushimuta bakayimwandikira bakayimwiyitirira da! Gusa kuba yanabishingukamo ni uburenganzira bwe kuko ni mukuru bihagije kugira ngo yifatire icyemezo. Ibyo kumuhabwa n’ababyeyi ni byiza ariko ntibimubuza kwifatira icyemezo.

    • Paul says:

      Ubwo x abaye yiyahuye koko byaba bibabaje kuko ntiyigez asobanura icyo agiye gukora

    • Nsengiman jean de dilu says:

      Gusa ntawamenya ark kuba yavuze ko batirirwa bamushaka ngo kuko atatakaye ubwo yafashe icyemezo kuzima imana imube hafi

  2. Jean Bosco Iraguha says:

    Njyewe ndunva ntampamvu yo kumukurikirana kd yasize abandikiye bihagije akanabasobanurira ko ntampamvu yo kumushakisha nkuwatakaye!! Bamwihorere yikomereze ubuzima bite bwiwe yahisemo!!!

    • Si-OUR says:

      Barashaka gusa kumenya ko ari muzima, nta kindi bagamije, ubundi ubuzima bugakomeza.

    • Semanzi Emmanuel says:

      Namahitamo meza nkununtu mukuru yabanje kubandikira retere akisshimira kubasaba kutazamushakisha nimumureke yubake umuryango nkuko bibiriya ibitubwira

  3. Alino says:

    Ibyo yanditse birahagije nta mpungenge zihari.

  4. Papias says:

    Ngewe ndumva mutakwirirwa mushakisha

  5. Hatungimana says:

    Rwose ni urucabana uwo yazutse

    • Pierrot says:

      Kumushakisha ni ngombwa kugira ngo bizere ko ibyanditse ari we koko wabyanditse. Bamenye niba atashye muri CONGO cg agumye mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

      Na ho ibyo kureka kuba umubikira, si we wa mbere ubikoze. Ni n’uburenganzira bwe

  6. ahaaa ubwonyine yanze kubeshy imana nabant hama afaticyemez

  7. Ntukabumwe j bosco says:

    Ubuse koko ntiwasanga yari intasi ya congo akaba amaze gufata amakuru agataha??

  8. Kozz says:

    Amenye ubwenge kare

  9. Gatarayiha Margueritte says:

    Ukuntu numva iyo barwa yanditse wagirango numuntu wayimwandikiye ahari simbizi nanjye tu

  10. Phocas HABYARIMANA says:

    Buri muntu agira amahitamo niba Koko ariwe wanditse iriya baruwa yo kuba yava mukibikira akagenda ashobora kuba yarasanze atari umuhamagaro we gusa niba yaragiye keubaka urugo azabyare hungu na kobwa Kandi Imana izamushigikire

    • Gaetan says:

      Rero ikibazo ni ukumenya niba koko ariwe wayanditse!
      Kuko ntekereza ko buri kintu kigira procedure itaba ariyo yakoreshejwe hagakorwa iperereza rigamije kumenya impamvu.
      Kuko nubundi nibamubona akemeza ko nta kindi kibazo afite ntawuzamutegeka gusubirayo!!

  11. ka says:

    Mutubwire niba yarabonetse. murakoze.

  12. Nshimyimana Fidele says:

    Nibyo Koko birashoboka ko yahisemo kurekura kubushake kimwe n’uko ibaruwa yanditswe n’abandi bakayimwitirira muburyo bwo kujijisha nibagerazeze gushakisha barebeko Hari Andi makuru yisumbuye bafata. Gusa guhitamo cyangwa gufata umwanzuro biragora but ikiruta byose ni umwanzuro wafashwe kugiti cyawe ibyo yahisemo kubushake bizamuhire

  13. Nkundiye J M Vianney says:

    Uyu mukobwa numunyabwenge cyane akwiye gushimirwa igitekerezo cye ni cyemezo yafashe kizima yego sha imana nyamana itariyo bakurindaguzaga bakwereka yimpimbano izakube hafi erega bariya bamushyaga muzindi ndimo bitwa les esclon jantiese nabareke bagenzi bakomeze barindagire agende yibyarire abana bazage bahura nibyo bikecuru byasaziye ubusa navuye kwiga cyangwa kuvoma maze bizatahira inda zabyo byagaburiye

  14. Justin Ngiro says:

    Nnc RIB ikora muri Congo?

  15. Makuza mwiza says:

    Yarabonye ibyo ajyamo.Yabonye atashobora kwigisha ibitarimuriwe
    Nk’uko bagenzi be mbona babigenza,
    Yanze gushinjagira ashira no kubaho ntacyo amarira umuryango mugari aturukamo.
    Imana imukomeze cyane ko Ari inyangamugayo.

  16. Fidele says:

    yafashe icyemezo kimukwiriye Aho kubeshya Imana nabantu ahubwo nibamenyekoko niba arikumwe numuryangowe yagezeyo amahoro rib nikore akazi kayo

  17. Baba says:

    Yasanze atabivamo, gutunga igitsina kidakora ibyo cyagenewe yabona ari uburofa. Gusa azashake neza kugirango nabyo atabyicuza akiyahura.

  18. Elie says:

    Maneno,wasanga agiye atwite

    • Evariste says:

      Nonese kombona hashize umwaka iyinkuru isohotse hajya ubwobirakwiriye kodukomeza kuyitindaho?

  19. Nambajimana Valens says:

    Ok

  20. Emmanuel says:

    Cyakoze mbonye poste muvuzeho nkabikunda rwose nubwo natinze kuyibona uriya ni mukuru arko navuge ahwari naba ari muzima that’s okay bamureke yirire isi dore isigaye iryoshye kubi
    Wasanga hari petit frere wanjye wamurabutswe so RIB NIKORE AKAZI KAYO BAREBE KO ARI ALIVE

  21. Divine says:

    Yooo izaza niwacu gs birantunguye pe ntago narinziko fraha yabikora. Namubonye rimwe yaje kuri paruwase I Zaza gs imana ibafashe aboneke pe kubona ahwari ko ari amahoro birahagije. 🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru