Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

radiotv10by radiotv10
21/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda ukiri muto w’imyaka 19 y’amavuko n’Umurundi w’Imyaka 30 bafashwe na Polisi ya Malawi bakekwaho kuba ari bo bayoboye umugambi wo gucura amafaranga mpimbano arimo n’amadolari.

Uyu munyarwanda witwa Manuel Saidi ndetse n’Umurundi Amosi Sean, bafatwa nk’abayoboye ibikorwa byo gukora amafaranga mpimbano mu karere bafatiwemo.

Bafashwe nyuma yuko Polisi ya Malawi itaye muri yombi abandi bantu bane bakekwaho gukora no gutunga amafaranga y’amahimbano y’amadolari ya USA.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Mangochi, Amina Tepani Daudi yemeye ifatwa ry’aba bombi, ryakurikiye ifatwa ry’uwitwa Pangani William w’imyaka 21 wasanganywe amafaranga y’impimbano ya Malawi angana na K300, 000 (angana na 318 000 Frw) akaba yafatiwe ku isoko rikomeye rya Mangochi.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko iperereza kuri uyu William ryagaragaje abantu babiri b’abanyamahanga bayoboye ibi bikorwa byo gucura amafaranga, baje gufatwa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Aba babiri barimo Umunyarwanda n’Umurundi bafatanywe kandi amafaranga yo muri Malawi angana na K165,000 agizwe n’inote za K5,000 ndetse n’imashini bakoreshaga isohora impapuro (printer) yo mu bwoko bwa Canon, ndetse n’impapuro n’imiti n’ibindi bikoresho bakoreshaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

TdRda: Umunyarwanda yanikiye abandi ubu ari imbere- Uko byifashe muri Huye-Musanze

Next Post

TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.