Wednesday, August 12, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Mu buryo budakunze kubaho umuhanzikazi Rihanna yagaragaje abana be batatu bari kumwe

Mu buryo budakunze kubaho umuhanzikazi Rihanna yagaragaje abana be batatu bari kumwe

Umuhanzikazi w’ikirangirire Rihanna, yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, amafoto y’abana be batatu ubwo basuraga umuhanda yitiwe iwabo muri Barbados.

Aya mafoto yayasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, ibintu adakunze gukora, aho yagaragaje abana be n’umugabo we A$AP Rocky.

Abana babo barimo abahungu babiri, RZA w’imyaka ine, Riot w’imyaka itatu ndetse n’umukobwa wabo Rocki uzuza umwaka umwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Ubwo Rihanna yari yajyanye aba bana mu Gihugu akomokamo cya Barbados, bagiye gusura umuhanda yitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuba yaragisheje ishema ku ruhando mpuzamahanga kubera ubwamamare bwe.

Muri Nzeri 2017, umuhanda wahoze witwa Westbury New Road mu gace ka Bridgetown, wahawe izina rya Rihanna Drive.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto Rihanna ari kumwe n’abana be ubwo yabajyanaga gusura uyu muhanda, yagize ati “Umunota umwe niyumva nk’umwana ukomoka muri Westbury, undi munota nkiyumva nk’uwagaruye abana kuri ‘Rihanna Drive’.”

Yakomeje agira ati “Trippy [Ubutatu busobanuye abana be batatu] uko ubuzima buhagaze! Kandi icyubahiro cy’Imana kiracyariho ndetse ubuntu bw’Imana buzakomeza kuba ku biremwa byayo!!!”

Aya mafoto ya Rihanna n’abana be, yashimishije abakunze benshi, dore ko kugeza ubu amaze kugira likes miliyoni 3,7.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 1 =