Afurika Y’Epfo: Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Africa y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Africa y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko hakoreshejwe video aho ari muri gereza, aregwa ibyaha bya ruswa.

Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y’igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.

Izindi Nkuru

Zuma yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry’umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe.

Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone rwigizwayo.

BBC ivuga ko iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impungenge z’umutekano n’icyorezo cya COVID-19.

Icyemezo cyo gufunga Zuma amezi 15 cyateje imidugararo bidatinze yahise ihinduka urugomo, gutwika no gusahura ndetse ikicirwamo abantu barenga 200.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko iyi myigaragambyo ari ibintu byateguwe bigamije guhungabanya demokarasi y’icyo gihugu.

Ariko abashyigikiye Zuma bavuga ko ibyo nta kibihamya, bakavuga ko ibyabaye byavuye ku mujinya wa rubanda utewe n’ubukene n’ubushomeri bikabije.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru