Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimye igitekerezo cya Bazongere Rosine uzwi mu gukina filimi nyarwanda, umaze igihe yinjiye mu bukangurambaga bugamije guteza imbere imibereho myiza yifashije siporo.
Uyu mukinnyi wa filimi wamamaye mu y’uruhererekane izwi nka City Maid, aherutse gukora urugendo rwa Kigali-Nyagatare rw’ibilometero 160, mu bukangurambaga bwari bugamije gukusanya ibikoresho byifashishwa n’abana b’abakobwa mu gihe cy’ukwezi kwabo.
Ubu agiye gukora ubundi bukangurambaga yise ‘Walking Together Against Cancer’ bugamije kurwanya indwara ya Kanseri, yatangaje ko buzaba tariki 09 z’ukwezi gutaha kwa Kanama.
Ni ubukangurambaga nubundi buzakorwa hifashishijwe imyitozo ngororamubiri, bwo gukora urugendo n’amaguru ruzava kuri BK Arena rwerecyeza kuri Kigali Convention Center.
Mu butumwa yageneye abantu, Bazongere Rosine yagize ati “Ndabatumiye kugira ngo muzaze tugendane dukorane urugendo ruto n’amaguru, umenye byinshi kuri Cancer bazaba bari gupima ku buntu. Ntumuzabure.”
Yavuze ko kwitabira uru rugendo bisaba ko abantu bazagura umwambaro w’ibihumbi 25 Frw azakoreshwa mu kugura imashini yifashishwa mu kuvura indwara ya cancer.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko ashima igitekerezo cy’uyu mukinnyi wa filimi, anaboneraho gusaba abantu kuzajya kumushyigikira.
Minisitiri Mukazayire yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza cyane, Banyarwanda, muzaze dufatanye na Rosine Bazongere n’urundi rubyiruko ku itariki ya 09 Kanama guhera kuri BK ARENA kugera kuri KCC, maze dukore siporo tunige ibijyanye na kanseri n’uburyo bwo kuyirinda. Siporo ni ubuzima, ntimuzabure.”


RADIOTV10