Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umukobwa uri mu bagezweho mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda Dj Sonia yabwiwe ko hari abashaka kumugirira nabi

Umukobwa uri mu bagezweho mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda Dj Sonia yabwiwe ko hari abashaka kumugirira nabi

DJ Sonia uri mu bafite amazina azwi mu Rwanda mu b’igitsinagore bakora umwuga wo kuvangavanga imiziki, yagaragaje ko yamenye amakuru ko hari abashaka kumugirira nabi, avuga ko ibyo akorerwa bihagije kuko byahereye ku kumuharabika.

Uyu muvangamiziki Sonia Kayitesi uzwi nka DJ Sonia, yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24, aho yashyizeho ijwi yahawe n’umwe mu bavuga ko yatumwe kugirira nabi uyu mukobwa.

Muri ayo majwi y’umuntu w’igitsinagabo, avuga ko ari kuburira DJ Sonia kuko hari abantu bashaka kumugirira nabi, kandi ko ubiri inyuma ari undi mukobwa mugenzi we na we ukora akazi ko kuvangavanga imiziki.

Muri iryo jwi, uwo muntu agira ati “Wihangane ibintu bigiye kukubaho ntabwo ari ibintu byiza, […] ntabwo bari kukwifuriza ineza, hari abajene numvise, ubitondere, kandi bitewe n’umu DJ w’umukobwa ushaka kubishyura ngo baguhemukire.”

Muri iri jwi, Dj Sonia yashyizeho ubutumwa yanditse avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamuhe agahenge, kuko atumva ukuntu abantu bashaka kumuhemukira aka kageni, barahereye kumusebya.

Yagize ati “Bigeze kuri uru rwego? Kumparabika ntabwo bihagije murashaka no kungirira nabi?

Uyu mukobwa ukora akazi ko kuvanga imiziki, yakomeje agira ati “Mwagiye musiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by’ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbara n’igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije.”

Dj Sonia

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 13 =