Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Dj Sonia nyuma yo guhabwa umuburo yavuze ko amaze imyaka itatu yarimwe ubutabera

Dj Sonia nyuma yo guhabwa umuburo yavuze ko amaze imyaka itatu yarimwe ubutabera

Dj Sonia

Umuvangamiziki Sonia Kayitesi uzwi nka DJ Sonia, nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bw’amajwi bw’uwamenyeshejwe ko hari abashaka kumugirira nabi, yatangaje ko amaze imyaka itatu yaka ubutabera ku “itotezwa” akorerwa, ariko yarabwimwe, ku buryo ageze aho kwibaza niba yahunga Igihugu.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga uyu muvangamiziki, ashyize hanze ubutumwa bw’amajwi avuga ko hari abantu bamufitiye umugambi wo kumugirira nabi, kandi ko ubiri inyuma ari umu Dj mugenzi we.

Mu butumwa buherekeje ubwo bw’amajwi yohererejwe, Dj Sonia yari yagize ati “Mwagiye musiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by’ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbara n’igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije.”

Nyuma y’ubu butumwa, mu ijoro ryacyeye, Dj Sonia yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, bufite umutwe ugira uti “Ndatabaza!! Maze imyaka 3 nsaba ubutabera simbuhabwe.”

Uyu mu Dj yakomeje avuga ko bibabaje kubona amara imyaka itatu yiruka ku nzego azisaba ubutabera ariko ntabuhabwe.

Ati “Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

Yakomeje avuga ko yagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse akanatanga n’ubuhamya. Ati “ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

Dj Sonia yavuze ko yaje gufata icyemezo cyo kwiyambaza Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah kuko byari byafashe indi ntera, aho ngo abo bamutoteza bari batangiye kumuteranya n’abakoresha be.

Ati “Nasabaga ubufasha Minister kuko abamparabika babarizwa muri Minisiteri ayoboye, Minister yambwiye ko ‘Ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB.’ Ku nshuro ya kabiri nasubiye muri RIB, noneho ndi kumwe n’umunyamategeko wanjye Ibambe Paul, RIB yongeye kwakira ikirego cyange taliki ya 26/07/2025.”

Icyo gihe yongeye kubazwa ndetse ubuhamywe bukorerwa inyandiko mvugo. Ati “nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera. Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje avuga ko “Nk’aho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya cyangwa ngo bakore agatsiko nanjye ko kundwanirira kuri social media.”

Yavuze ko hari abatangabuhamya bashobora guhamya iryo totezwa akorerwa ndetse n’ibimenyetso byanatanzwe “ariko bikomeza kwirengagizwa.”

Yavuze ko mu ntangiro z’iki cyumweru turimo, yongeye guhimbirwa izindi nkuru zimuharabika, ariko ko yagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntabashe kumubona kuri telefone.

Ati “Mfata umwanzuro wo kujya kuri office nifuza kubonana na we [Dr Murangira] c umuyobozi mukuru wa RIB Pacific Kabanda ngo mbabaze impamvu ibirego byanjye bititabwaho cyangwa niba batabona iyicarubozo nkorerwa. Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta Appointments mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare.”

Muri ubu butumwa burebure, Dj Sonia yasoje agira ati “Ubu se nicare ntuze ntegereze igihe iyo appointment izabonekera? Cyane ko noneho natangiye no koherezwa amajwi bambwira ko ninongera kujya mu kazi nzagirirwa nabi? Mpunge se? Cyangwa ntabaze Nyakubahwa President wa République? Nkore iki ngo mbone ubutabera?”

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, hamaze iminsi hatambutswa ibiganiro byibasira abantu byumwihariko abanyamakuru, byanatumye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego nkuru mu Rwanda, rizisaba kugira icyo zikora kuri ibyo bitero bikorerwa bamwe mu banyamakuru b’umwuga mu Rwanda, byanatumye hari abafata icyemezo bagahunga.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 12 =