Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza Bukayo Saka ukinira Arsenal iri mu makipe yo ku Mugabane w’u Burayi ifite abakunzi benshi mu Rwanda, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza mu mwaka wa 2027.

Saka, umwe mu bakinnyi Arsenal yagendeyeho cyane uyu mwaka, azajya ahembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru, angana na Miliyoni 15 (pounds) ku mwaka.

Uyu musore w’imyaka 21 ufite ababyeyi bakomoka muri Nigeria, yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya Arsenal akaba yaherukaga kongera amasezerano mu mwaka wa 2020.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru amaze kongera amasezerano, Saka yagize ati “Biranshimishije kuguma aha, ni ahantu nishimiye ndetse ndi mu ikipe nkunda.”

Bukayo Saka, uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira Arsenal ibitego 13 mu gihe habura umukino umwe ngo wa shampiyona y’uyu mwaka.

Ni Umukinnyi kandi witabazwa kenshi na Gareth Southgate utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse akaba yari umukinnyi ubanzamo mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Qatar.

Saka yongereye amasezerano akurikiye Aaron Ramsdale ndetse na William Saliba ushobora kuyongera vuba.

Mu mikino 178 Saka amaze gukinira Arsenal, 152 yabanjemo, akaba amaze gutwarana na yo igikombe cya FA CUP (2019-2020) ndetse na Community Shield ya 2020.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − six =

Previous Post

Icyo Perezida Kagame avuga ku kuba yakongera guhura na Tshisekedi

Next Post

Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Related Posts

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

by radiotv10
06/06/2025
0

Myugairo Gabriel Magalhães wa Arsenal FC, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza 2029, yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe,...

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

by radiotv10
05/06/2025
0

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze igihe bataka kudahabwa amatike y’indege abasubiza iwabo mu biruhuko bizejwe kuyahabwa, ndetse...

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

by radiotv10
04/06/2025
0

Manishimwe Djabel uherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko akangirwa kwinjira muri Algeria, yatanze umucyo ku cyatumye inzego...

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

by radiotv10
04/06/2025
0

Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, uri gusoza amasezerano ye muri APR FC, yahawe ubutumire n'ikipe  yo mu...

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

by radiotv10
03/06/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko bitewe n’impamvu ridashobora kugira icyo rihinduraho, irushanwa ryo Kwibuka ryari riteganyijwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.