• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza Bukayo Saka ukinira Arsenal iri mu makipe yo ku Mugabane w’u Burayi ifite abakunzi benshi mu Rwanda, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza mu mwaka wa 2027.

Saka, umwe mu bakinnyi Arsenal yagendeyeho cyane uyu mwaka, azajya ahembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru, angana na Miliyoni 15 (pounds) ku mwaka.

Uyu musore w’imyaka 21 ufite ababyeyi bakomoka muri Nigeria, yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya Arsenal akaba yaherukaga kongera amasezerano mu mwaka wa 2020.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru amaze kongera amasezerano, Saka yagize ati “Biranshimishije kuguma aha, ni ahantu nishimiye ndetse ndi mu ikipe nkunda.”

Bukayo Saka, uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira Arsenal ibitego 13 mu gihe habura umukino umwe ngo wa shampiyona y’uyu mwaka.

Ni Umukinnyi kandi witabazwa kenshi na Gareth Southgate utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse akaba yari umukinnyi ubanzamo mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Qatar.

Saka yongereye amasezerano akurikiye Aaron Ramsdale ndetse na William Saliba ushobora kuyongera vuba.

Mu mikino 178 Saka amaze gukinira Arsenal, 152 yabanjemo, akaba amaze gutwarana na yo igikombe cya FA CUP (2019-2020) ndetse na Community Shield ya 2020.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + seventeen =

Previous Post

Icyo Perezida Kagame avuga ku kuba yakongera guhura na Tshisekedi

Next Post

Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Gisozi: Nyuma y’amezi atatu indi nkongi y’umuriro w’ikibatsi yibasiye mu Gakiriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.