Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hari aho itike y’urugendo rwo mu mazi ikomeje kubabera amayobera

radiotv10by radiotv10
31/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu Rwanda hari aho itike y’urugendo rwo mu mazi ikomeje kubabera amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bakora ingendo bambuka bava mu Murenge wa Sake bajya mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamirwa n’ihindagurika ry’ibiciro byo kwambutswa, bagasaba ko hashyirwaho igiciro kizwi kandi gihoraho.

Abaturage bo mu Murenge wa Sake bakoresha icyambu cy’ahitwa ku Cyaleta, bambuka bava mu Kagari ka Gafunzo ndetse no mu bindi bice, bavuga ko babangamirwa n’izamurwa ry’ibiciro bya hato na hato, bishyirwaho n’ababambutsa bishyiriraho.

Bavuga ko abo basare bashyiraho ibiciro bitewe n’amasaha cyangwa ibihe, dore ko batangiye bishyura igiceri cy’ijana (100 Frw), nyuma bashyira kuri 200, ngo hari n’ubwo bishyura arenze ayo.

Minani Theogene utuye mu Kagari ka Gafunzo ati “Bashyira kuri maganabiri, ariko ukabona abantu abantu batangiye kwinuba. Igihe kigeze bashyira no kuri maganatatu, wahanyura ufite n’igari ugatanga amafaranga maganatanu.”

Sinayitutse Anastase wo mu Kagari ka Rukoma we yagize ati “Rimwe na rimwe ushobora no kuza cyangwa ujya mu kazi wenda nka sa kumi n’imwe bakaba bakwiyongereraho ibindi biciro.”

Aba bakoresha iki cyambu, basaba ko hajyaho igiciro kitagendeye ku masaha n’ibihe kuko urugendo bambukirizamo rudahinduka.

Biguweneza Aphrodis ati “Kugira ngo bigende neza ni uko urugendo rutahinduka, ariko Leta ishobora gushyiraho itegeko bakavuga ngo kwambuka hano ni aya. Niba ari 200 tukamenya ngo 200 bigatangazwa bikamenyekana, waba ufite igari cyangwa udafite igari.”

Nduwimana Jean Claude, umuyobozi muri iyi Koperative ya COTRES ishinzwe kwambutsa muri iki kiyaga  cya Sake yemereye RADIOTV10 ko amafaranga azamuka iyo bigeze nimugoroba ariko kandi  ngo habayeho n’izamuka rya lisansi.

Ati “Biterwa  n’amasaha nyine uko agenda yisumburaho akaba yatanga 300. Na Lisansi yahise yurira koperative irareba iravuga iti reka dushyire kuri 300 turebe ko byagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurwnge wa Sake  Ndaruhutse Jean de Dieu yabwiye RADIOTV10 ko  icyo kibazo bakigejejweho n’abaturage, bakaba bagiye gushaka uko bavugana n’ibuyobozi bw’Umurenge wa Jarama aho iyo Koperative ifite ikicaro kugira ngo gihabwe umurongo.

Ati “Birasaba ko nazavugana na Michel (Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama) hanyuma Tegeri uriya uyihagarariye kuko atuye i Jarama bakaba batubwira uko gahunda y’ibiciro imeze. Ariko ibyo abaturage batishimiye nanjye barabimbwiye kuko mbere byari ijana kugenda hanyuma ubu byabaye 200, Kugenda no kugaruka bikaba 400. Ntituzi ngo icyemezo cyafatiwe mu nama rusange y’abanyamuryango ba Koperative. Icyo bisaba ni uko umuntu yakurikirana.”

Aba baturage barasaba ko ubuyobozi bw’iyi koperative ya COTRES budakwiye gushyiraho ibiciro uko bwiboneye, ahubwo ngo hakwiye gushyirwaho ibiciro bizwi kandi bihoraho, mu gihe ngo haba hari ibihindutse bakabimenyeshwa.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − one =

Previous Post

Abanyamakuru bazobereye iby’umupira mu Rwanda bagaragaje ingingo yihariye mu byaranze Shampiyona

Next Post

Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b’Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Related Posts

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

IZIHERUKA

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b’Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b'Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.