Mu Rwanda hari aho itike y’urugendo rwo mu mazi ikomeje kubabera amayobera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bakora ingendo bambuka bava mu Murenge wa Sake bajya mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamirwa n’ihindagurika ry’ibiciro byo kwambutswa, bagasaba ko hashyirwaho igiciro kizwi kandi gihoraho.

Abaturage bo mu Murenge wa Sake bakoresha icyambu cy’ahitwa ku Cyaleta, bambuka bava mu Kagari ka Gafunzo ndetse no mu bindi bice, bavuga ko babangamirwa n’izamurwa ry’ibiciro bya hato na hato, bishyirwaho n’ababambutsa bishyiriraho.

Izindi Nkuru

Bavuga ko abo basare bashyiraho ibiciro bitewe n’amasaha cyangwa ibihe, dore ko batangiye bishyura igiceri cy’ijana (100 Frw), nyuma bashyira kuri 200, ngo hari n’ubwo bishyura arenze ayo.

Minani Theogene utuye mu Kagari ka Gafunzo ati “Bashyira kuri maganabiri, ariko ukabona abantu abantu batangiye kwinuba. Igihe kigeze bashyira no kuri maganatatu, wahanyura ufite n’igari ugatanga amafaranga maganatanu.”

Sinayitutse Anastase wo mu Kagari ka Rukoma we yagize ati “Rimwe na rimwe ushobora no kuza cyangwa ujya mu kazi wenda nka sa kumi n’imwe bakaba bakwiyongereraho ibindi biciro.”

Aba bakoresha iki cyambu, basaba ko hajyaho igiciro kitagendeye ku masaha n’ibihe kuko urugendo bambukirizamo rudahinduka.

Biguweneza Aphrodis ati “Kugira ngo bigende neza ni uko urugendo rutahinduka, ariko Leta ishobora gushyiraho itegeko bakavuga ngo kwambuka hano ni aya. Niba ari 200 tukamenya ngo 200 bigatangazwa bikamenyekana, waba ufite igari cyangwa udafite igari.”

Nduwimana Jean Claude, umuyobozi muri iyi Koperative ya COTRES ishinzwe kwambutsa muri iki kiyaga  cya Sake yemereye RADIOTV10 ko amafaranga azamuka iyo bigeze nimugoroba ariko kandi  ngo habayeho n’izamuka rya lisansi.

Ati “Biterwa  n’amasaha nyine uko agenda yisumburaho akaba yatanga 300. Na Lisansi yahise yurira koperative irareba iravuga iti reka dushyire kuri 300 turebe ko byagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurwnge wa Sake  Ndaruhutse Jean de Dieu yabwiye RADIOTV10 ko  icyo kibazo bakigejejweho n’abaturage, bakaba bagiye gushaka uko bavugana n’ibuyobozi bw’Umurenge wa Jarama aho iyo Koperative ifite ikicaro kugira ngo gihabwe umurongo.

Ati “Birasaba ko nazavugana na Michel (Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama) hanyuma Tegeri uriya uyihagarariye kuko atuye i Jarama bakaba batubwira uko gahunda y’ibiciro imeze. Ariko ibyo abaturage batishimiye nanjye barabimbwiye kuko mbere byari ijana kugenda hanyuma ubu byabaye 200, Kugenda no kugaruka bikaba 400. Ntituzi ngo icyemezo cyafatiwe mu nama rusange y’abanyamuryango ba Koperative. Icyo bisaba ni uko umuntu yakurikirana.”

Aba baturage barasaba ko ubuyobozi bw’iyi koperative ya COTRES budakwiye gushyiraho ibiciro uko bwiboneye, ahubwo ngo hakwiye gushyirwaho ibiciro bizwi kandi bihoraho, mu gihe ngo haba hari ibihindutse bakabimenyeshwa.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru