Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b’Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu Bajyanama mu by’Ubuhunzi bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze sizeni eshatu (3) z’ihinga batabona insimburamubyizi bemererwa igihe bahamagajwe mu mahugurwa, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko butazi impamvu batayibonye kuko abandi zabagezeho.

Aba bajyanama b’ubuhinzi bo muri uyu Murenge wa Rubona, bavuga ko kwitabira aya amahugura, bituma bica imibyizi yabo, cyangwa bagasiga abakozi mu mirima kuko baba bizeye ko baza gucyura amafaranga y’insimburamubyizi.

Izindi Nkuru

Kanyangira yagize ati “Baduhamagaye twavuye mu ngo, umukozi agasigara mu rugo aduhingira. Ntibayaduhe bakamara igihe batayaduhaye, ukaba washonjesha abana. Niba waribuhinge se ntuhinge ubwo ntuba uhombye! Twe twumva igihe baje kuduhugura bakayaduhaye akaba yatugirira umumaro nkuko natwe tuba twaje kubaka Igihugu.”

Munyaneza Jean Bosco we yagize ati “Ni insimburamubyizi y’akazi wari bukore ukabona amafaranga y’umuntu uba wasize mu murima.”

Umyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Ybaturage yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi iby’iki kibazo ariko ko bagiye kugikurikirana kuko abandi bayabonye.

Aba Bajyanama b’Ubuhinzi bavuga ko ubusanzwe iyo babaga batumijwe mu mahugurwa, bajyaga bahabwa amafaranga 2 500 nk’insimburamubyizi, na yo bakayahabwa mu ntoki.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru