Thursday, October 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri ntiyumva impamvu hari Abanyarwanda batanga serivisi mbi kandi kamere yabo igaragaza ibihabanye nabyo

Minisitiri ntiyumva impamvu hari Abanyarwanda batanga serivisi mbi kandi kamere yabo igaragaza ibihabanye nabyo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, yagaragaje ko atumva impamvu hari bamwe mu Banyarwanda batanga serivisi mbi, kandi ubusanzwe Abanyarwanda bazwiho kugira urugwiro, ikinyabupfura no kwakira neza ababagana.

Minisitiri Uwizeye yabivuze nyuma y’iminsi havugwa imitangire mibi ya serivisi mu Rwanda, aho bamwe mu bantu bagaragaje ko uburyo bakirwa n’abatanga serivisi bubatera kutishimira serivisi bahabwa.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko umwe mu bantu yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aherutse guhabwa serivisi mbi, ku buryo byatumye yumva n’urukundo yari afitiye u Rwanda rutangiye kugabanuka.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Uwizeye Judith yibajije impamvu bamwe mu Banyarwanda batanga serivisi mbi kandi ubusanzwe bafite imico myiza yo kwakira neza abandi.

Yagize ati “Ubusanzwe Abanyarwanda turi abantu beza, bagwa neza, bagira ikinyabupfura, bakunda gushimwa,… bigenda gute ngo abantu bamwe batange service mbi? Bitunaniza iki kwakirana urugwiro abatugana?”

Minisitiri Uwizeye kandi yagaragaje ko kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigoye, cyane cyane ku Banyarwanda bazwiho kugira urugwiro n’ikinyabupfura.

Yasoje ubutumwa bwe akoresha amagambo y’ingenzi agira ati #Kwakirana na #Nayombi, ashimangira ko imitangire ya serivisi n’uburyo abantu bakira ababagana ari ingenzi mu iterambere ryabo ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.

Ubutumwa bwa Minisitiri buje mu gihe imitangire ya serivisi ikomeje kuba imwe mu ngingo ziganirwaho mu Rwanda, aho abaturage bakunze kugaragaza ibibazo bahura na byo mu nzego zitandukanye, yaba mu bigo bya Leta ndetse no mu bigo by’abikorera.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yakunze gusaba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera guhagarika ingeso mbi zo gutanga serivisi mbi, anasaba abazihabwa na bo kuzanga kandi bagashyira hanze abazibahaye.

Ubwo yari ayoboye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Kagame yanatanze urugero rwa serivisi mbi na we yahawe ubwo we n’abo bari kumwe bari bagiye gukina umukino wa Tennis, bakaza gukenera kwiyakira, ariko umukobwa wabakiriye icyo gihe, yatumye bagenda batabonye serivisi bashakaga.

Yavuze ko uwo mukobwa yaje kubakira akimubona aba “aramenya arampobera, ndetse agomba kutuzenguruka twese adusuhuza, ndamubwira nti ‘ariko se turashaka ibyo dushaka, wabaye ari byo uduha’ […] erega byasaga nk’aho byarangiriye aho, tugeze aho turigendera.”

Yavuze ko uretse kuba uwo muntu yarahemukiye bo bashakaga serivisi, ariko yanahombeje uwamuhaye akazi muri iryo shoramari rye, kuko amafaranga bagombaga kwishyura serivisi, bagiye batayishyuye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =