Sunday, November 22, 2026
RW|EN
SIPORO

Abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bari mu kababaro ko kubura umwe muri bo witabye Imana akiri muto

Abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bari mu kababaro ko kubura umwe muri bo witabye Imana akiri muto

Umuryango mugari w’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda uri mu gahinda ko kubura Simbi Jolie Vivine, wari umwe mu bagize uyu muryango ndetse akaba yarakoraga mu ikipe ya Kepler Women Basketball Club, nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi bw’igihe gito.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abakunzi ba Basketball mu Rwanda, wagaragaje agahinda watewe n’urupfu rwa Simbi Jolie Vivine, uvuga ko yari umukobwa ukiri muto warangwaga n’urukundo rw’umukino wa Basketball ndetse n’umurava mu mirimo yakoraga.

Simbi Jolie Vivine yari yararangije amasomo ya kaminuza muri Kepler College mu 2025, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Itumanaho n’Ubucuruzi (Bachelor of Arts in Communications and Business).

Uretse kuba yari umukunzi wa Basketball, yari n’umukozi ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) muri Kepler Women Basketball Club, ikipe ikina muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagore mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukobwa kandi yakundaga siporo muri rusange no gusoma ibitabo, ibintu byamurangaga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iri tangazo rigaragaza ko Simbi Jolie Vivine yitabye Imana nyuma yo kurwara igihe gito cy’iminsi itatu gusa.

Umuryango w’abakunzi ba Basketball mu Rwanda wavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye kuri Kepler Women Basketball Club, ku mukino wa Basketball w’abagore ndetse no ku bantu bose bagize amahirwe yo kumumenya.

Wagize uti: “Umuryango wa Basketball watakaje umwe mu bawugize wari ufite agaciro, kandi urwibutso rwe ruzahora mu mitima y’abo yagezeho.”

Yari umukunzi wa basketball cyane

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =