Thursday, October 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yizeje gukurikirana ikibazo cy’umuturage wagaragaye abwirana uburakari abapolisi ko bari kumuhohotera

Polisi y’u Rwanda yizeje gukurikirana ikibazo cy’umuturage wagaragaye abwirana uburakari abapolisi ko bari kumuhohotera

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage wagaragaye mu mashusho abwira abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ko bari kumuhohotera, yasanga koko yarenganyijwe akarenganurwa.

Mu mashusho yagaragaye, uyu muturage yumvikana avugana uburakari bwinshi, abwira abapolisi babiri b’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ko bari kumurenganya, ubwo bamuhagarikaga kubera amakosa bari bamubonyeho.

Muri ayo mashusho, uyu muturage hari aho agira ati “Ntabwo njyewe byashoboka afande, none se njye ndi gutambuka […] iyi nzira niba ari sens unique, muzajya muduhohotera…Mundase cyangwa munyice.”

Akomeza agira ati “Muzajya muduhahamura, umuntu ababone yiruke. Iyi nzira niba ari sens unique, munyandikire. Njye ndi gutambuka mvuye mu kinamba…”

Umwe mu batanze igitekerezo abaza polisi y’u Rwanda kuri aya mashusho n’ibi byatangajwe n’uyu muturage, yagize ati “Polisi y’u Rwanda niba koko ibyo uyu muturage avuga ko yaba yahohotewe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, mwamurenganura ariko kandi mwasanga na we yari mu makosa hanyuma na we akayahanirwa.”

Mu kumusubiza, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwizeje ko bugiye gukurikirana iki kibazo, kandi bugakurikiza ibizagaragazwa n’iperereza. Buti “Turabikurikirana niba koko umutarage yarenganye arenganurwe.”

Bivugwa ko ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, mu Mujyi wa Gisenyi, aho uwari utwaye iki kinyabiziga, yari yahagaze ahantu hatemewe ndetse ko yashakaga abantu bo gutwara mu buryo bwa Taxi atabifitiye uburenganzira, ari na yo mpamvu yari agiye guhanwa n’aba bapolisi.

Andi makuru avuga ko kubera ikibazo cy’abantu bakunze kujya gushaka abagenzi nyamara batabyemerewe muri uyu mujyi wa Gisenyi, hari n’ababigenderamo baba bari gutaha mu bice batuyemo muri uyu mujyi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − sixteen =