Thursday, October 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Itorero Zion Temple ryasabye imbabazi ku mugambo Apôtre Gitwaza yavuze ku babyaza akazamura impaka

Itorero Zion Temple ryasabye imbabazi ku mugambo Apôtre Gitwaza yavuze ku babyaza akazamura impaka

Itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC) ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bashobora kuba bababajwe n’amagambo yavuzwe n’Umushumba mukuru waryo, Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa, mu nyigisho yatanze mu mezi abiri ashize, ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’ubutumwa bwatanzwe na Apotre Dr Paul Gitwaza ubwo yatangaga inyigisho mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, aho yagiraga inama ababyeyi kwitondera abantu baterura abana babo bakivuka.

Muri izo nyigisho zimaze amezi abiri zitanzwe, agira ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere wamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu ba ‘nurses’ [ababyaza] benshi, bariya babyaza.”

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko ngo mu gihe cyo kwica Abanya-Israel mu byanditswe muri bibiliya, bari ababyaza.

Nyuma yuko amashusho arimo ubu butumwa akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaya ibyatangajwe n’uyu mukozi w’Imana, bamwe bakunze kwita Intumwa yayo, Itorero rye ryashyize hanze itangazo risaba imbabazi.

Iri torero ryatangaje ko ku wa 06 Ukwakira 2026 ryabonye amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agizwe n’igice cy’inyigisho Apotre Gitwaza yatanze ku wa 07 Kanama 2026.

Iri Torero AWM/ZTCC ryavuze ko ryamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye nabi ku bantu batandukanye, by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, bumva ko asuzuguza umwuga wabo ndetse n’uruhare rukomeye bagira mu buzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Itorero ryavuze ko ritari rifite umugambi wo gutesha agaciro, cyangwa akamaro umwuga w’abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.

Ryatangaje ko nubwo uwo atari wo wari umugambi waryo, ryemera ko amagambo yakoreshejwe yababaje abantu kandi ateza impungenge.

Riti “Ku bw’ibyo, turasaba imbabazi zivuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bashobora kuba barabajwe n’ubwo butumwa.”

AWM/ZTCC yakomeje ivuga ko iha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza, ishimira ubwitange bwabo, ubunyamwuga n’uruhare rwabo mu kurokora ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Iri torero kandi ryagaragaje ko binyuze mu bikorwa byaryo by’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, ryagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo, kandi ko riha agaciro umusanzu wabo mu gufasha abaturage.

Nyuma yo kumenya ibibazo byatewe n’ayo magambo, AWM/ZTCC yavuze ko yegereye abayobozi bahagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo ibagaragarize ko ibabajwe n’ibyabaye ndetse bagirane ibiganiro.

Itorero ryashimiye uburyo abo bayobozi bakiriye ibyo biganiro, rivuga ko bumvikanye gukomeza gukorana mu bikorwa bigamije guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye no kongera icyizere hagati y’impande zombi.

AWM/ZTCC yavuze kandi ko ibyabaye byaryibukije inshingano ikomeye itorero n’abayobozi baryo bafite mu gihe bafite ijambo rigera ku bantu benshi.

Riti “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu kuzuza izo nshingano mu bushishozi, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.”

Itorero Zion Temple ryasoje rivuga ko rikomeje inshingano yaryo yo kwamamaza ijambo ry’Imana no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge no gukorera abandi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 6 =