Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka

radiotv10by radiotv10
01/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Inama idasanzwe yigaga ku bibazo bya DRC, yemeje ko abarwanyi ba M23, bazajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, aho kujya muri Sabyinyo nkuko byari byemejwe. Uyu mutwe na wo wakunze kuvuga ko utazajya mu Birunga “kuko abawugize atari inyamaswa.”

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateraniye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa, muri barindwi bagombaga kuyitabira. Ni Ndayishimiye ndetse na William Ruto wa Kenya, mu gihe abandi bohereje abahagararira.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inarebwa n’ibi bibazo, ntiyitabiriye ahubwo yohereje Antipas Mbusa Nyamwisi, ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Guverinoma ya DRC.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, naho Yoweri Museveni wa Uganda, ahagararirwa na Rebecca Alitwala Kadaga.

Madamu Samia Suluhu Hassan waTanzania, yahagarariwe na Visi Perezida, Dr. PHILIP ISDOR MPANGO, mu gihe Sudani y’Epfo yo yahagararirwe na Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Barnaba Marial Benjamin.

Iyi nama idasanzwe yabereye mu muhezo, yakurikiwe no gutangaza imyanzuro yayivuyemo, aho bagaragaje ko ingingo yibanzweho, ari iyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku birebana na manda y’ingabo ziri muri kiriya Gihugu mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigize itsinda rya EACRF, haganiriwe ku kongererwa manda yazo yarangiye tariki 07 Werurwe 2023 kuko zagiye zifite amezi atandatu, aho zagezeyo tariki 08 Nzeri 2022.

Abakuru b’Ibihugu bemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho amezi atandatu, aho abakuru b’Ibihugu banashimiye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo yashyigikiye iki cyemezo.

Perezida William Ruto atanga igitekerezo kuri iki cyemezo, yagize ati “Turashimira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba yaremeye ko manda ya EACRF yongerwaho amezi atandatu.”

Izi ngabo kandi zashimiwe umusanzu zikomeje gutanga mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwazijyanye mu burasirazuba bwa Congo, mu gucungira umutekano abasivile.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, ubwo yasomaga imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yanagarutse ku cyemezo cyo kuba abarwanyi ba M23 bazoherezwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ndetse n’abandi bo mu yindi mitwe, igihe bazamburwa intwaro.

Yavuze ko ibi bizabanzirizwa n’igenzura rizakorwa n’Abagaba Bakuru b’Ibingabo ndetse n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Hatanzwe igitekerezo ko ibyemezo bifatirwa umutwe wa M23 nk’iki cyo gusura iki kigo cya Rumangabo, uyu mutwe na wo wagombye kubigiramo uruhare.

Inama zabanje zirimo iyabereye i Luanda muri Angola, zari zemeje ko abarwanyi ba M23 bazajya muri Sabyinyo, mu gihe uyu mutwe utabikozwaga, aho abayobozi bawo bakunze kuvuga ko batajya mu birunga ngo kuko “atari inyamaswa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fourteen =

Previous Post

Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b’Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Next Post

Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Couple iririmba Gospel yageneye ubutumwa buremereye abarimba indirimbo z’Isi baza kubatobera

Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.