Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama idasanzwe yigaga ku bibazo bya DRC, yemeje ko abarwanyi ba M23, bazajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, aho kujya muri Sabyinyo nkuko byari byemejwe. Uyu mutwe na wo wakunze kuvuga ko utazajya mu Birunga “kuko abawugize atari inyamaswa.”

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateraniye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa, muri barindwi bagombaga kuyitabira. Ni Ndayishimiye ndetse na William Ruto wa Kenya, mu gihe abandi bohereje abahagararira.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inarebwa n’ibi bibazo, ntiyitabiriye ahubwo yohereje Antipas Mbusa Nyamwisi, ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Guverinoma ya DRC.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, naho Yoweri Museveni wa Uganda, ahagararirwa na Rebecca Alitwala Kadaga.

Madamu Samia Suluhu Hassan waTanzania, yahagarariwe na Visi Perezida, Dr. PHILIP ISDOR MPANGO, mu gihe Sudani y’Epfo yo yahagararirwe na Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Barnaba Marial Benjamin.

Iyi nama idasanzwe yabereye mu muhezo, yakurikiwe no gutangaza imyanzuro yayivuyemo, aho bagaragaje ko ingingo yibanzweho, ari iyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku birebana na manda y’ingabo ziri muri kiriya Gihugu mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigize itsinda rya EACRF, haganiriwe ku kongererwa manda yazo yarangiye tariki 07 Werurwe 2023 kuko zagiye zifite amezi atandatu, aho zagezeyo tariki 08 Nzeri 2022.

Abakuru b’Ibihugu bemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho amezi atandatu, aho abakuru b’Ibihugu banashimiye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo yashyigikiye iki cyemezo.

Perezida William Ruto atanga igitekerezo kuri iki cyemezo, yagize ati “Turashimira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba yaremeye ko manda ya EACRF yongerwaho amezi atandatu.”

Izi ngabo kandi zashimiwe umusanzu zikomeje gutanga mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwazijyanye mu burasirazuba bwa Congo, mu gucungira umutekano abasivile.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, ubwo yasomaga imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yanagarutse ku cyemezo cyo kuba abarwanyi ba M23 bazoherezwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ndetse n’abandi bo mu yindi mitwe, igihe bazamburwa intwaro.

Yavuze ko ibi bizabanzirizwa n’igenzura rizakorwa n’Abagaba Bakuru b’Ibingabo ndetse n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Hatanzwe igitekerezo ko ibyemezo bifatirwa umutwe wa M23 nk’iki cyo gusura iki kigo cya Rumangabo, uyu mutwe na wo wagombye kubigiramo uruhare.

Inama zabanje zirimo iyabereye i Luanda muri Angola, zari zemeje ko abarwanyi ba M23 bazajya muri Sabyinyo, mu gihe uyu mutwe utabikozwaga, aho abayobozi bawo bakunze kuvuga ko batajya mu birunga ngo kuko “atari inyamaswa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru