Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitaramo cy’abaririmbyi, James n’umugore we Daniella baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu, biravugwa ko cyasubitswe mu buryo bw’igitaraganya kikimurirwa ku wundi munsi.

Mu minsi ishize, James uririmbana n’umugore we Danilla, aherutse kuvuga ko atewe impungenge n’abahanzi baririmba indirimbo z’Isi, biharaje no kunyuzamo bakaririmba n’iz’Imana.

Izindi Nkuru

Ni igitekerezo cyateje impaka muri rubanda, bavugaga ko nta muntu ukomwe ku kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kandi ko nta n’uwo byandikiwe ko ari we wenyine uzifiteho ububasha bwo kuziririmba.

Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo bamurikiraga itangazamakuru imyiteguro y’igitaramo cyabo cyiswe ‘Gathering of 1000’, cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023.

Gusa amakuru ahari ubu, avuga ko iki gitaramo gishobora kuba cyasubitswe, kikimurirwa ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wavuganye na bamwe mu bari gutegura iki gitaramo, bamubwiye ko nta makuru menshi arajya hanze kuri izi mpinduka, ariko ko mu gihe kitarambiranye, haza gusohoka itangazo rizivugaho.

Uwitwa Mandela uri mu bikorwa byo gutegura iki gitaramo, yagize ati “Ni impinduka ariko abantu ntibabifate mu buryo bubi kuko ku Cyumweru twabyimuriye ni heza kuruta ku wa Gatanu. Urebye ku wa Gatanu abantu baba bavuye mu kazi bakaba batinda kuhagera kandi imihanda izafungwa kubera igikorwa cya Siporo gihari. Rero ku Cyumweru bizorohera abantu kuza dore ko gahunda nyinshi zo ku nsengero zikorwa mu masaha ya mu gitondo.”

Kwimura itariki y’iki gitaramo byatewe n’igikorwa cya Siporo rusange iba nijoro izwi nka ‘Kigali Night Run’ kizaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kandi kikazabera mu bice byerecyeza kuri Kigali Convention Center, aho imihanda izaba ifunze mu masaha y’umugoroba, ku buryo byari kuzagora abari kuzitabira iki gitaramo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru