Monday, August 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibitotsi birakekwa nk’intandaro y’impanuka ikomeye yahitanye abari bavuye mu bukwe i Kigali

Ibitotsi birakekwa nk’intandaro y’impanuka ikomeye yahitanye abari bavuye mu bukwe i Kigali

Mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi habereye impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bavuye mu Mujyi wa Kigali mu bukwe, batandatu bahita bahasiga ubuzima, aho bikekw ako iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi yibwe n’agatotsi kubera umunaniro.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ibera mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rwaniro mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace isanzwe itwara abagenzi, yari itwaye abari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali, yataye umuhanda ubwo yari igeze hariya igwa mu mukoki muri metero zigera muri makumyabiri.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kuba umushoferi wari utwaye iyi modoka, yibwe n’agatotsi, dore ko amasaha yari akuze, kuko byari bigeze saa tanu z’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascene, yatangaje ko abantu bari muri iyi modoka ari abo mu Murenge wa Ruganda bari baguye mu bukwe i Kigali.

Yagize ati “Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje.”

SP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko nubwo hatangiye gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka, arimo amakuru y’ibanze agaragaza ko yatewe n’umunaniro w’umushoferi waba yagize ibitotsi, byatumye ata umuhanda.

Yaboneyeho gusaba abashoferi ko igihe bafite umunaniro, badakwiye gukomeza gutwara ibinyaviziga, ndetse bakanitwararika ku muvuduko, bakawuringaniza, ubundi bakanitabira gahunda yo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga batwara.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =