Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, yasanzwe n’abiyita Ibihazi ku irimbi yagiye gushyingura abaturage baherutse kugwirwa n’ikirombe, bashaka kumugirira nabi, ariruka arabacika.
Uyu muyobozi avuga ko abo bantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kariya gace, baherutse kumusanga ku irimbi yagiye gutabara abantu bane baherutse kugwirwa n’ikirambe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Ubwo bamugeragaho, umwe muri bo yamutunze telefone ashaka kumufotora no kumufata amashusho, akamubuza, abandi bari kumwe bagahita bashaka kumwadukira ngo bamugirire nabi.
Avuga ko ubwo abo bantu bazaga yabaye nk’uhungira kuri umwe mu bakora ubucukuzi butemewe, yamugeraho, na we akamuhinda, avuga ati “hama hamwe ahubwo ngufate.”
Yahise abona ko ishyamaba atari ryeru, ni ko guhita ahungira mu baturage, nyuma yo kubona ko abo bantu bakora ibikorwa bitemewe n’amategeko, bashakaga kumugirira nabi.
Ati “Naje kumenya ko abo bantu bari bapanze umugambi wo kubeshya ko abo bantu bari bapfiriye mu bucukuzi bunyuranye n’amategeko bakoreraga Kompanyi yemewe, bakumva Gitifu adashyigikiye uwo mugambi bagapanga kumugirira nabi.”
Ba nyakwigendera bariho bashyingurwa icyo gihe, bacukuraga amabaye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro avuga ko abakora ubu bucukuzi butemewe, bafite ababashyigikiye barimo uwitwa Abayisenga Jean Jules, ndetse na Nyabyenda Emmanuel, bagurira aba baturage aya mabuye bacukura.
Ni mu gihe Umushoramari Nyabyenda Emmanuel ahakana ibi ashinjwa, nk’uko yabimenyesheje ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko ibyo ashinjwa atari ukuri.
Yagize ati “Jyewe rero ndumva nkwiye kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.”
Muhaya Alexis, Umuyobozi wa STROFINARE ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko muri aka gace, avuga ko bariya bagabo babiri, bitwaza kuba bafite amasambu muri uriya Murenge, ubundi bagakora ubucukuzi butemewe.
Yagize ati “Icya kabiri ni uko aba bantu biyitirira ubucukuzi badafite ibyangombwa, bakajya gukora ubucukuzi butemewe bafatwa bagahanwa. Yaba Jules, Nyabyenda, Michel mukuru wa Jules ndetse n’undi witwa Mpayimana kuko ni bo bagumura abantu ba hariya.”
Bamwe muri aba bantu, si ubwa mbere batunzwe agatoki ku kuba bakora ubukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bakaba barigometse ku byemezo bagiye bafatirwa n’Ubuyobozi.
RADIOTV10