• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

radiotv10by radiotv10
30/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo rwabo rwashibutse mu bikorwa bahuriragamo by’ivugabutumwa, rugenda rwigaragariza mu mwuka w’Imana.

Chryso Ndasingwa yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, umunyamakuru yatangiye amabubarizamo niba umuzika Nyarwanda byumwihariko uw’Indirimbo z’Imana igihe kunguka ‘couple’ inaririmbana nk’uko hari andi asanzwe abikora.

Chryso Ndasingwa wavuze ko we na Sharon basanzwe bafitanye indirimbo ebyiri, iyitwa ‘Wera’ na ‘Yanyishyuriye’, yagize ati “ni indirimbo yaturutse mu buzima bwacu bw’umwuka, ariko nanone Imana yari yamaze gutegura byinshi birenze uko twari tubizi icyo gihe. Kandi koko, si ukwibeshya rwose urukundo rwacu rwaragiye rwigaragariza mu mwuka no mu ndirimbo mbere yuko rugaragarira bose. Twumva ari umugisha kuba turi couple iririmbana, dukorera Imana hamwe.”

Chryso Ndasingwa kandi yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo, aho yavuze ko rwagiye rukurira mu bikorwa by’ivugabutumwa bakunze kujya bahuriramo.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini dusanze dusangiye indangagaciro, umurongo w’ubuzima, n’icyerekezo mu murimo w’Imana. Umwanzuro wo gukundana twawufashe mu gihe twari dusigaye dusenga cyane ku bijyanye n’abazafatanya natwe urugendo rw’ubuzima. Uko twasengeraga icyerekezo, ni ko Imana yagiye isobanura ibintu kugeza ubwo twari twizeye neza ko turi igisubizo cy’amasengesho yacu bombi.”

Imihango ya mbere yamaze kuba, aho umuryango w’umusore wamaze gufata irembo, ndetse akaba yaramaze no kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, ndetse n’itariki y’ubukwe ikaba yaragiye hanze ari yo 22 Ugushyingo 2025.

Abajijwe niba hari icyo bateganyiriza abakunzi babo mbere y’ubukwe cyangwa nyuma yabwo, Chryso Ndasingwa yagize ati “Hari indirimbo nshya turi gutegura mbere y’ubukwe, harimo izo tuzasohora mu buryo bw’amashusho ndetse na zimwe zizaba kuri EP y’urukundo no gushima Imana.”

Agakomeza agira “Ariko icyo twizeza abakunzi bacu ni uko bazabona byinshi bitanga ihumure, ibyishimo, n’ishimwe, ndetse n’indirimbo zizatuma ubukwe bwacu bwumvikana no mu ijwi ryo kuramya Imana.”

Agenera ubutumwa umukunzi we, Chryso yagize ati “Sharon, uri umugisha Imana yampaye. Uri umunyempano, umunyabwenge, umunyamasengesho kandi uri inshuti yanjye ntasimburwa. Imana yarankunze cyane iguha mu buzima bwanjye. Ndakwizeza ko nzakomeza kuba uwo twasengeye, uwo twiyemeje, n’inshuti itazigera igucika. Uri indirimbo y’umutima wanjye.”

Chryso Ndasingwa na Sharon urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 18 =

Previous Post

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Next Post

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.