Sunday, August 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu (Zambia), ryahagarikwa.

Ibi bikurikiye amakimbirane amaze iminsi hagati ya Leta ya Zambia n’umuryango wa Lungu ku bijyanye n’uko azashyingurwa, nyuma yuko umuryango we uhisemo kumushyingura muri Afurika y’Epfo kandi bigakorwa n’umuryango we gusa, aho kugira ngo habeho umuhango wo kumushyingurwa mu cyubahiro ku rwego rw’Igihugu muri Zambia nk’uwubaye Perezida w’iki Gihugu,

Intumwa nkuru ya Leta ya Zambia yasabye Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo ko rwasubika uwo muhango wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, kugeza igihe ayo makimbirane azakemukira.

Icyakora umuryango wa Lungu wo watangarije itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo, ko umuhango uza gukomeza nk’uko byari biteganyijwe, kuko ngo bataragezwaho impapuro z’Urukiko.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =