Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
1
Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Buhinde abantu bitwaje intwaro za Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya bangiza imodoka zari ziparitse, Abakirisitu bamenyesha Leta ko bashaka kwihorera.

Agatsiko k’indwanyi za Sikh kitwaje intwaro za gakondo bateye urusengero rw’abakirisitu rwo muri leta ya Punjab mu buhinde bangiza ibintu byinshi bakomeretsa abagize itorero muri urwo rusengero.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian Post , itsinda ry’abakirisitu ryitwa Christian Solidarity Worlwide ryatangaje ko abagabyeho igitero bari bambaye imyenda ya gakondo yo mu Buhinde yitwa Nihang imyenda yiganjemo ibara ry’ubururu, bitwaje inkota n’amacumu.

Bahagaritse igiterane cy’amahoro cy’urwo rusengero rwitwa Sukhpal Rana Ministries mu mudugudu wa Rajewal hafi y’umujyi wa Amritsar muri leta ya Sikh nyuma y’uko abo bagizi ba nabi bari batangiye gukubita no gukomeretsa abo basanze mu giterane , bashwanyaguza Bibiliya, banangiza imodoka zari ziparitse hanze, byaje no kurangira impande zombi ziteranye amabuye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urugomo rukorerwa abakirisitu ,umuryango w’abakiristu bo muri uwo mudugudu bigaragambije basaba ubutabera babwira leta ko nitabyitaho bazihorera mu minsi ya vuba.

Abapolisi baho, barimo n’umuyobozi wa polisi , basuye ahabereye imyigaragambyo bizeza itorero ko ikirego cyatanzwe ku mugaragaro kandi ko harafatwa ingamba zihuse.

Muri Kanama umwaka ushize , Kiliziya Gatolika yitwa Infant Catholic church yo muri aka gace yatewe n’abagabo bane bari bipfutse mu maso bavugaga ko ari Nihangs ,nabo batwitse imodoka y’umupadiri banangiza kiliziya.

RADIOTV10RWANDA / ESTHER FIFI UWIZERA.

Comments 1

  1. Fabrice says:
    2 years ago

    Dukeneye ko abamenye kristo bo mubuhinde bagubwa neza!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + fourteen =

Previous Post

Menya bamwe mu rubyiruko rukomoka muri Afurika rwabereye urumuri abandi muri 2023

Next Post

Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto

Related Posts

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by’akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali – Amafoto

Abakinnyi ba Rayon batangiye ibirori by'akataraboneka bava i Nyanza berekeza i Kigali - Amafoto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.