Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Buhinde abantu bitwaje intwaro za Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya bangiza imodoka zari ziparitse, Abakirisitu bamenyesha Leta ko bashaka kwihorera.

Agatsiko k’indwanyi za Sikh kitwaje intwaro za gakondo bateye urusengero rw’abakirisitu rwo muri leta ya Punjab mu buhinde bangiza ibintu byinshi bakomeretsa abagize itorero muri urwo rusengero.

Izindi Nkuru

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian Post , itsinda ry’abakirisitu ryitwa Christian Solidarity Worlwide ryatangaje ko abagabyeho igitero bari bambaye imyenda ya gakondo yo mu Buhinde yitwa Nihang imyenda yiganjemo ibara ry’ubururu, bitwaje inkota n’amacumu.

Bahagaritse igiterane cy’amahoro cy’urwo rusengero rwitwa Sukhpal Rana Ministries mu mudugudu wa Rajewal hafi y’umujyi wa Amritsar muri leta ya Sikh nyuma y’uko abo bagizi ba nabi bari batangiye gukubita no gukomeretsa abo basanze mu giterane , bashwanyaguza Bibiliya, banangiza imodoka zari ziparitse hanze, byaje no kurangira impande zombi ziteranye amabuye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urugomo rukorerwa abakirisitu ,umuryango w’abakiristu bo muri uwo mudugudu bigaragambije basaba ubutabera babwira leta ko nitabyitaho bazihorera mu minsi ya vuba.

Abapolisi baho, barimo n’umuyobozi wa polisi , basuye ahabereye imyigaragambyo bizeza itorero ko ikirego cyatanzwe ku mugaragaro kandi ko harafatwa ingamba zihuse.

Muri Kanama umwaka ushize , Kiliziya Gatolika yitwa Infant Catholic church yo muri aka gace yatewe n’abagabo bane bari bipfutse mu maso bavugaga ko ari Nihangs ,nabo batwitse imodoka y’umupadiri banangiza kiliziya.

RADIOTV10RWANDA / ESTHER FIFI UWIZERA.

Comments 1

  1. Fabrice says:

    Dukeneye ko abamenye kristo bo mubuhinde bagubwa neza!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru