Menya bamwe mu rubyiruko rukomoka muri Afurika rwabereye urumuri abandi muri 2023

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Harimo abakinnyi ba ruhago bafite amazina akomeye ku Isi, abakinnyi ba filimi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni urutonde rwa Forbes Afrique rugaragaraza abantu 30 bafite imyaka iri munsi ya 30, bakomoka ku mugabane wa Afurika, babaye intangarugero muri 2023.

Kylian Mbappe, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, akaba asanzwe akina muri Paris Saint Germain. Ni umukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ariko ufite inkomoka ku ku Mugabane wa Afurika, muri Algeria no muri Cameroon.

Izindi Nkuru

Harimo kandi mugenzi we na we ufite izina rikomeye muri ruhago y’Isi, Eduardo Camavinga na we ufite ubwengihugu bw’u Bufaransa, akaba afite inkomoko muri Congo-Brazzaville.

Hari kandi Khaby Lane ukomoka muri Senegal, akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho asetsa benshi, yibanda cyane mu by’umukino wa Footbal.

Uru rutonde kandi ruriho Ons Jabeur, Umunya-Tuniziyakazi, usanzwe ari rurangiranwa mu mukino wa Tennis.

Hakaba Julia Daka, usanzwe ari umuhanzi mu by’imideri, akaba anayimurika, akaba akomoka muri Mayotte.

Hariho kandi Victor Wembanyama, uri mu bakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball ku Isi, usanzwe afite inkomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Hari kandi Withney Peak ukomoka muri Uganda, ariko unaba muri Canada, akaba asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideri.

Uru rutonde rwa Forbes Afrique rw’Urubyiruko rukomeje kubera inyenyeri abandi, runariho William Ndja Elong ukomoka muri Cameroon, akaba yarashinze umuryango ngishwanama wa De Will& Brother.

Bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya uru rubyiruko, ni ibikorwa by’indashyikirwa byabo, uruhare bagira mu kubera urugero abandi, uko bakomeza kuvugwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, n’uburyo bazikurikirwaho, ndetse n’uruhare rw’ibyo bakora cyangwa batangaza mu guhindura imyumvire ya benshi.

Gukusanya amakuru yavuyemo uru rutonde, byegeranyijwe kandi binakorwa n’inzobere mu gutunganya intonde, Élodie Vermeil afatanyije na Harley McKenson-Kenguéléwa.

Uru rutonde rusanzwe rukorwa, ruba rugamije gutera akanyabugabo uru rubyiruko mu bikorwa basanzwe bakora byiganjemo ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guha imbaraga bagenzi babo ba rwiyemezamirimo.

Nanone kandi kimwe mu bishimirwa aba basore n’inkumi, ni uruhare bakomeza kugira mu kuzamura isura y’Umugabane wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga, aho bakomeje kuba nk’ikiraro gihuza Isi n’uyu Mugabane baba bakomokaho.

Kylian Mbappe
Na Camavinga
Wembanyama ukomoka muri DRC
Khaby wamamaye ku mbuga nkoranyambaga
Whitney Peak ukomoka muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru