Hamenyekanye umuhanzi ufite indirimbo zumviswe kurusha izindi mu Gihugu kiyoboye Muzika Nyafurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urutonde ‘Top Chart Africa’ rugaragaza uko indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria zagiye zumvwa kurusha izindi, ruyobowe na Burna Boy.

Kuri uyu Gatanu tariki ya 03 Kamena, nibwo Top Chart Africa yakusanyije imibare y’uko abahanzi bagiye bumvwa ku mbuga zinyuranye abantu bumviraho indirimbo, maze isohora urutonde rw’Abahanzi rwerekana uko bagiye bumvwa cyane.

Izindi Nkuru

Burna Boy niwe waje ku isonga mu bahanzi bo muri Nigeria mu kumvwa cyane ku mbuga zirunyura aho abagera kuri miliyari 8.47 ari bo bumvishe ibihangano bye.

Burna Boy kandi akaba yakurikiwe na Wizkid aho abagera kuri miliyari 8.39 ari bo bumvishe indirimbo ze ku mbuga zinyuranye.

Ku rundi ruhande, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, abagera kuri miliyari 3.76 nibo bamwumvise, ari nako Divine Ikubor uzwi nka Rema, yumviswe n’abagera kuri miliyari 3.67.

Ku mwanya wa Gatanu w’abumviswe cyane, hariho Chukwuka Ekweani uzwi nka Ckay aho abagera kuri miliyari 3.28 bumvise indirimboze.

Abarimo Tekno, Flavour ndetse na P-Square bakaba bavuye mu icumi ba mbere kuri uru rutonde. Naho Tems, Omah Lay ndetse Asake bakaba baje kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere.

Blandine UWIKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru