Monday, October 12, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Vanessa wavuze ko ‘abagabo bose ari inyamaswa’ agarukanye ubutumwa avugamo ko Abanyarwanda bugarijwe n’igwingira ry’ubwonko

Vanessa wavuze ko ‘abagabo bose ari inyamaswa’ agarukanye ubutumwa avugamo ko Abanyarwanda bugarijwe n’igwingira ry’ubwonko

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, uherutse gutangaza ko ‘abagabo bose ari inyamaswa’ agarukanye ubutumwa agiramo inama ababyeyi batwite gukoresha imiti irwanya igwingira ry’ubwonko bw’abana, ati “naho ubundi nta hazaza dufite igihe ubwonko bw’abajene bwibereyemo ubusa gusa.”

Mu kwezi gushize, uyu mugore aherutse gutangaza ubundi butumwa bwazamuye impaka, aho yagaragaje ko anenga abagabo, gusa agakora ikosa ryo gushyira muri rusange, aho yavuze ko “abagabo bose ari inyamaswa.”

Mu butumwa yongeye kunyuza kuri Instagram ahatambuka ubutumwa bumaraho amasaha 24, Miss Vanessa yavuze ko ari inama agira ababyeyi batwite, ko bakwiye gukoresha ibinini bya Omega 3 bifasha umwana gukuza ubwonko.

Yagize ati “Ndagira inama abagore batwite kunywa omega 3 kuko igwingira ry’umubiri mu Rwanda twagerageje kurirwanya ariko

igwingira rya brain [ubwonko] rirakabije.”

Yakomeje asaba ababyeyi kandi ko igihe babyaye, bakwiye kujya bagaburira abana babo indyo yuzuye irimo indagara n’amafi, ku babasha kuzibonera ubushobozi.

Uyu mutegarugori witabiriye irushanwa rya Miss rwanda, yakomeje avuga ko Abanyarwanda ngo bafite ikibazo cy’igwingira ry’ubwonko.

Ati “Ni yo mpamvu umuntu anavuga ikintu context [igisobanuro nyakuri] yacyo igahindurwa bitewe n’imyumvire iri hasi abandi

bakagendera mu kigare cy’uwabisemuye nabi agamije gukurura abamureba n’abamukurikira.”

Miss Vanessa wavuze ko byoroshye kuyobya umuntu ufite imitekerereze iri hasi, yasoje ubutumwa bwe yitsa ku gusaba ababyeyi batwite kunywa biriya binini, ati “Naho ubundi nta future [ahazaza] dufite igihe brains z’aba jeunes zibereyemo.”

Uyu Munyarwandakazi yagaragaje ko atizeye ko ubu butumwa buri bwakirwe neza,  aho yahise ashyiraho ubundi bugira buti “Noneho baranyirenza, bashobora kugaragaza ukuri kw’ibyo navuze ngo noneho nabise injiji.”

Miss Vanessa, nyuma y’ubutumwa yari aherutse gutangaza ashyira muri rusange abagabo ko ‘ari inyamaswa’, yaje gusobanura ko yiyemeje kuvuganira abari n’abategarugori bahohoterwa n’abagabo.

Ni ubutumwa bwanenzwe na benshi, barimo n’abasanzwe baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, bavugaga ko ikosa ryakozwe n’uyu Munyarwandakazi ari ugushyira muri rusange, kuko abagabo babi babaho, ariko n’abeza babaho, kimwe n’uko ari na ko bimeze mu bagore.

Miss Vanessa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =