Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahaye inshingano nshya umuhanzi Hamis Mohamed Mwinjuma, wamamaye nka Mwana FA, amugira Minisitiri w’Uburobyi, mu mpinduka yakoze muri Guverinoma zigamije gutandukanya Minisiteri y’Ubworozi n’iy’Uburobyi.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatatu, tariki 25 Ugushyingo 2026, ryagaragaje ko Mwana FA ari mu bayobozi bashya bahawe inshingano muri Guverinoma ya Tanzania, nyuma y’ivugururwa ry’imiterere ya za Minisiteri.
Izi mpinduka zatumye Minisiteri y’Ubworozi n’Uburobyi yari isanzwe ikomatanyije igabanywamo Minisiteri ebyiri zitandukanye, buri imwe igira ubuyobozi n’imikorere byayo.
Mwana FA yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburobyi, avuye muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, aho yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta.
Perezida Samia kandi yagize Dr Bashiru Ally Kakurwa Minisitiri w’Ubworozi, kugira ngo buri rwego rugire umuyobozi warwo.
Izi mpinduka ziri mu ivugurura ryagutse rya Guverinoma ryakozwe na Perezida Samia, ririmo no gutandukanya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zikaba Minisiteri ebyiri zitandukanye.
Mwana FA mbere yo kwinjira muri politiki yari umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania, aho yamenyekanye cyane mu muziki wa Hip-hop. Nyuma yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki na Leta, kugeza ubwo agizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo.
Kugirwa Minisitiri w’Uburobyi ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo kuva mu myidagaduro akinjira mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bw’igihugu.
Izindi mpinduka zatangajwe na Perezida Samia zanarebaga ba Minisitiri bungirije n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Leta.
Abayobozi bashya biteganyijwe ko bazatangira inshingano zabo nyuma yo kurahira, gusa itariki y’uwo muhango ntiratangazwa.
RADIOTV10