Umukobwa ukiri muto wo muri Mozambique witabiriye inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 iri kubera i Kigali, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku ruhare bagize mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe.
Uyu mukobwa witwa Luciana, akaba umuvugizi w’ibikorwa bitandukanye akaba na rwiyemezamirimo muri Mozambique, yabigarutseho ubwo yagiraga icyo abaza Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye ikiganiro cyahuje urubyiruko n’abayobozi muri iyi nama.
Yabanje gushimira Perezida Kagame ku ruhare u Rwanda rwagize mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, aho Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri 2021 gufasha Mozambique guhangana n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba yari yarazahaje ako gace.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashaka gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku kazi keza yakoze i Cabo Delgado akoresheje Ingabo z’u Rwanda.”
Luciana yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano bwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rwongera kugira icyizere cyo gushora imari muri Cabo Delgado, nyuma y’igihe ako gace karanzwe n’umutekano muke.
Ati “Ubu dufite urubyiruko rwinshi rushora imari muri Cabo Delgado kubera ubu bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda.”
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu guhangana n’inyeshyamba zari zimaze igihe zigaba ibitero muri ako gace.
Kuva icyo gihe, RDF yagize uruhare mu bikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano za Mozambique, birimo kugarura umutekano mu duce twari twarigaruriwe n’inyeshyamba, kurinda abaturage no gucungira umutekano ibikorwa remezo by’ingenzi.

Yasabye koroshya ingendo z’abacuruzi bato muri Afurika
Uretse gushimira u Rwanda ku ruhare rwagize mu kugarura umutekano iwabo, Luciana yanagejeje kuri Perezida Kagame n’abandi bayobozi ikibazo cy’imbogamizi urubyiruko rukora ubucuruzi ruhura na zo mu kwambuka imipaka no gukora ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yasobanuye ko afite inshuti z’abacuruzi muri Lesotho, Ethiopia na Zimbabwe zifuza kugura ibicuruzwa byo muri Mozambique, ariko ko ibibazo bijyanye n’ubwikorezi n’ibiciro by’ingendo bituma atabasha kwagura ibikorwa bye muri ibyo bihugu.
Yasabye ko hashyirwaho uburyo bworohereza ba rwiyemezamirimo bato bakora ubucuruzi bwemewe, biyandikishije kandi bakishyura imisoro, kubona ingendo zidahenze hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yagize ati “Ndasaba ko mwatekereza ku buryo itike z’indege zagabanywa ku bacuruzi biyandikishije.”
Yasobanuye ko atari ugusaba ko imipaka ifungurwa nta genzura, ahubwo ko hakwiye kubaho uburyo bworohereza abacuruzi bafite ibyangombwa byemewe, Leta zikaba zishobora kumenya neza abantu bambuka imipaka.
Yatanze urugero rw’icyangombwa gihabwa umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi muri Mozambique, kigaragaza ko gikora mu buryo bwemewe kandi cyubahiriza inshingano zo gutanga imisoro.
Yavuze ko uburyo nk’ubwo bushobora gukoreshwa mu koroshya ingendo z’abacuruzi bato, bityo bakabona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo ku masoko yo mu bindi bihugu.
Luciana yagaragaje ko koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byafasha urubyiruko kwagura ibikorwa byarwo, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.
YouthConnekt Africa Summit 2026 yahuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baganira ku mahirwe n’imbogamizi urubyiruko rwa Afurika rufite mu kwihangira imirimo, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.
RADIOTV10