Thursday, November 26, 2026
RW|EN
SIPORO

APR yatsibuye Musanze, Al Malek itsinda Kigali FC

APR yatsibuye Musanze, Al Malek itsinda Kigali FC

Indi mikino y’ibirarane ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), aho APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Al Malek yatsinze Kigali FC ibitego 2-0.

APR FC yari imaze imikino ibiri idatsinda, nyuma yo kunganya na Gasogi United na Rayon Sports igitego 1-1. Mu mukino yahuyemo na Musanze FC, umutoza yahisemo gukinisha abanyamahanga barindwi, mu gihe Siluane, Sekiganda na Amani Michel batari mu bakinnyi babanje mu kibuga.

Uyu mukino wabanje kugora APR FC kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Icyakora, mu gice cya kabiri APR FC yagarutse yatsinda ibitego bitatu.

Ku munota wa 54, Kiwankuka yafunguye amazamu, ku munota wa 87 Rubuguza atsinda igitego cya kabiri, naho ku munota wa 90 Ouattara atsinda igitego cya gatatu, umukino urangira APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0.

Ku wa Kabiri na bwo hari habaye indi mikino ibiri y’ibirarane. Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu gihe Al Hilal yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umunsi wa 10 wa Shampiyona, uzatangira ku wa Gatanu. Muri rusange hazakinwa imikino umunani, ariko ibiri muri yo ni yo iri mu itegerezwa cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Ku wa Gatanu saa 19:00, Kiyovu Sports izakira Rayon Sports, amakipe afitanye ubukeba bumaze imyaka myinshi. Umwaka ushize, aya makipe yahuriye ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ahatanira umwanya wa kabiri, wegukanwa na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu saa 15:00, hazaba umukino ukomeye uzwi nka Derbi y’Umutekano, uzahuza Police FC na APR FC.

Police FC imaze iminsi idahagaze neza izaba ihanganye na APR FC. Mu mikino ine iheruka guhuza aya makipe yombi, yose yarangiye anganyije.

Umwaka ushize, aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari, maze Police FC yegukana igikombe.

Kugeza ubu, Al Hilal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16, imaze gukina imikino irindwi.

Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =