Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

AMAFOTO: Ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda bwageze no mu bukerarugendo

AMAFOTO: Ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda bwageze no mu bukerarugendo

Itsinda ry’abakora ubukerarugendo mu Rwanda ryasuye bimwe mu byanya nyaburanga bikomeye muri Uganda, mu rugendo rw’iminsi icyenda rugamije kumenyekanisha ibyiza by’iki Gihugu no guteza imbere ubufatanye mu bukerarugendo hagati y’Ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, uru ruzinduko rugamije guha aba bakora ubukerarugendo mu Rwanda amahirwe yo gusura no kumenya imbonankubone ibyiza nyaburanga, amahoteli n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo biri muri Uganda.

Mu byo basuye harimo isumo rya Murchison Falls, cyane cyane ahazwi nka Top of Murchison Falls, ndetse banasura amahoteli ya Nile Safari Lodge na Pakuba Safari Lodge.

Basuye kandi Pariki y’Igihugu ya Kibale, ahazwiho kuba hari inkende zo mu bwoko bwa Chimpanzees, aho banagize amahirwe yo kuzikurikirana mu ishyamba.

Uru rugendo rwakomereje ku gusura ahazwi nka Banana Man, ChimpNest Lodge ndetse no gusangira ifunguro gakondo muri Rubalika Lodge, aho bungutse ubumenyi ku muco, imico yo kwakira abashyitsi n’ibiribwa gakondo bya Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ivuga ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bukerarugendo no kongera imikoranire hagati y’abaturage b’u Rwanda na Uganda.

Rugaragaza kandi amahirwe y’ubucuruzi hagati y’abakora ubukerarugendo mu bihugu byombi, aho abaturutse mu Rwanda bazaba bafite amakuru ahagije ku byo Uganda itanga mu bukerarugendo kugira ngo barusheho kuyimenyekanisha nk’ahantu Abanyarwanda bashobora gusura.

Iyi gahunda kandi igamije guteza imbere ubukerarugendo bwambukiranya imipaka, gushimangira ishoramari n’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo no guteza imbere intego zo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Byari ibyishimo
Banasogongejwe kuri bimwe mu muco wa Uganda
Banasuye zimwe muri hoteli zikomeye muri Uganda
Banahura na bamwe mu bakora mu bikorwa byo kuyobora ba mukerarugendo
Bariye ku ifunguro gakondo ry’Abanya-Uganda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =