Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa buhwitura abigereranya n’abo babona ku mbuga nkoranyambaga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa buhwitura abigereranya n’abo babona ku mbuga nkoranyambaga

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatanze ubutumwa buhwitura abantu bakunze kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kwirinda kwishinja ko babayeho nabi bashingiye ku byo abandi babereka kuri izo mbuga kuko biba bihabanye n’ukuri kuri inyuma ya camera.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ACP Rutikanga yagaragaje ko amashusho n’amafoto abantu bashyira kuri izi mbuga aba yatoranyijwe neza, hagamijwe kwerekana ibyo bifuza ko abandi bababona, bityo ntibikwiye gufatwa nk’ishusho nyakuri y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Yavuze ko umuntu ashobora kumara amasegonda 30, iminota ibiri cyangwa isaha abona ibyo undi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ariko ibyo bitavuze ko aba amenye uko uwo muntu abayeho mu buzima busanzwe.

Ati: “Ariya masegonda 30, iminota 2 cyangwa se isaha wamubonye ku mbuga nkoranyambaga ntibivuze ko ubonye ubuzima bwe bwose, ubonye ibyo yaguteguriye kukwereka.”

Yakomeje ashimangira ko buri wese ahura n’ibibazo bye mu buzima, bityo abantu badakwiye kwigereranya n’abandi cyangwa kumva ko babayeho nabi bitewe n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga.

Yatanze inama ko umuntu ushaka kugira uwo afatiraho urugero atagomba kumushingira ku byo amwereka kuri internet, ahubwo akwiye kumwegera akamenya n’ubuzima bwe busanzwe, hanze y’amashusho n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

ACP Rutikanga yibukije abantu ko buri wese afite umwihariko we, kandi ko kubaho neza bitavuze gusa kumera cyangwa kubaho nk’undi muntu.

Yagize ati: “Kandi wibuke ko uri umwihariko: ntabwo kuba nka naka ari ko kubaho neza, nawe wubaka ibigwi byawe uzabwira abandi, inkuru yawe irihariye kandi izafasha benshi.”

Yasoje ubutumwa bwe asaba abantu guha agaciro ubuzima bwabo, bakirinda kwigereranya n’abandi, ahubwo bakibanda ku kwiyubaka no gukora ibyabateza imbere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eighteen =