Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Abayobozi bashya b’Uturere 27 tw’u Rwanda bamenyekanye

Amakuru mashya: Abayobozi bashya b’Uturere 27 tw’u Rwanda bamenyekanye

Umunsi wa nyuma w’amatora y’Abayobozi b’inzego z’Ibanze mu Rwanda wageze, aho mu Turere 27 tw’Intara enye haramukiye amatora y’abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere. Abayobozi b’Uturere twose twabayemo amatora bamenyekanye barimo abagore umunani n’abagabo 19.

Ni amatora yakozwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026 yabimburiwe n’indahiro z’Abagize Inama Njyanama z’Uturere 27 baherutse gutorwa muri buri Karere.

Nyuma y’izi Ndahiro, hatowe abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere twose, iba igizwe n’abantu batatu, Perezida wayo, Visi Perezida ndetse n’Umujyanama.

Nyuma ya Biro y’Inama Njyanama, hakurikiweho igikorwa ry’itora ry’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, itorwa n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Utugari tugize Akarere runaka, Abagize Inama Njyanama z’Imirenge, Abagize Inama Njyanama y’Akarere.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Akarere kandi igizwe n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere ndetse n’abagize Komite y’Abikorera ku Rwego rw’Akarere.

Mu bayobozi b’Uturere bamenyekanye mbere batowe, barimo Sindayiheba Phanuel wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi, uw’Akarere ka Burera Ildephonse Niyibizi.

Mu Karere ka Karongi hongeye gutorwa Muzungu Gerald, mu gihe mu Karere ka Ngororero hatowe Bikorimana Jean Paul. Hari kandi Sekanyange Jean Leonard wongeye gtorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Mu Karere ka Nyamasheke hongeye gutorwa Mupenzi Narcisse wari usanzwe n’ubundi ari Umuyobozi w’Aka Karere, naho mu Karere ka Ngoma, na ho hakaba hongeye gutowa Niyonagira Nathalie. Mu Karere ka Kayonza ho hatowe Hetegekimana Fred.

Mu Karere ka Nyanza, uwatorewe kuba Umuyobozi wako, ni Dr Bimenyimana Pierre Célestin, mu baturanyi b’aka Karere, ni ukuvuga mu ka Ruhango, hatowe Mukasonga Virginie, mu gihe mu Karere ka Nyabihu hatowe Uwingabire Jacqueline.

Mu Karere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere, mu gihe mu Karere ka Gicumbi hatowe Hategekimana Vincent, naho mu Karere ka Huye hatorwa Nshimiyimana Vedaste. Mu Karere ka Muhanga, uwatorewe kuba Umuyobozi wako, ni Niyonshuti Gerard.

Mu Karere ka Musanze, uwatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ni Berwa Marie Grace, mu gihe mu Karere ka Kamonyi hatowe Murekatete Patricie, naho mu Karere ka Nyamagabe, hatowe Habimana Thaddée, mu gihe mu Karere ka Gisagara hatowe Ntihinyurwa Joseph.

Mu Karere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere, naho mu Karere ka Rwamagana hatowe Musabwasoni Marie Grace Sandra watorewe kuba Umuyobozi w’Aka Karere, naho mu Karere ka Rulindi hatorwa Uwamahoro Chantal.

Mu Karere ka Kirehe, Bruno Rangira wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere yongeye kugirirwa icyizere n’Inteko Itora, imutorera uyu mwanya. Naho mu Karere ka Bugesera hatowe Mutwara Ezra Gahiga.

Kakooza Henry yagiriwe icyizere n’Inteko itora, imutorera kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, naho mu Karere ka Ngororero, hakaba hatowe Birorimana Jean Paul, mu gihe mu Karere ka Rutsiro hatowe Gakumba Vincent, mu gihe mu Karere ka Nyaruguru, uwatowe nk’Umuyobozi w’Akarere ni SIBOYINTORE Theodat.

URUTONDE RW’ABAYOBOZI B’UTURERE 27

  1. Rusizi: Sindayiheba Phanuel
  2. Burera: Ildephonse Niyibizi
  3. Karongi: Muzungu Gerald
  4. Ngororero: Birorimana Jean Paul
  5. Gatsibo: Sekanyange Jean Leonard
  6. Nyamasheke: Mupenzi Narcisse
  7. Ngoma: Niyonagira Nathalie
  8. Kayonza: Hetegekimana Fred
  9. Nyanza: Dr Bimenyimana Pierre Célestin
  10. Ruhango: Mukasonga Virginie
  11. Nyabihu: Uwingabire Jacqueline
  12. Rubavu: Mulindwa Prosper
  13. Gicumbi: Hategekimana Vincent
  14. Huye: Nshimiyimana Vedaste
  15. Muhanga: Niyonshuti Gerard
  16. Musanze: Berwa Marie Grace
  17. Kamonyi: Murekatete Patricie
  18. Nyamagabe: Habimana Thaddée
  19. Gisagara: Ntihinyurwa Joseph
  20. Gakenke: Mukandayisenga Vestine
  21. Rwamagana: Musabwasoni Marie Grace Sandra
  22. Rulindo:Uwamahoro Chantal
  23. Kirehe: Bruno Rangira
  24. Bugesera: Mutwara Ezra Gahiga
  25. Nyagatare: Kakooza Henry
  26. Rutsiro: Gakumba Vincent
  27. Nyaruguru: Siboyintore Theodat
Phanuel yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi
Muzungu Gerald uri mu bafite ubunaribonye mu kuyobora Uturere yongeye gutorerwa kuyobora Karongi
Sekanyange Jean Leonard na we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo
Niyibizi ILdephonse watorewe kuyobora Akarere ka Burera
Nathalie Niyonagira yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ngoma
Hategekimana Fred yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza
Dr Bimenyimana Pierre Célestin yatorewe kuyobora Nyanza
Mukasonga Virginie yatorewe kuyobora Akarere ka Ruhango
Muri Nyabihu hatowe Uwingabire Jacqueline
Mulindwa Prosper yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu
Hategekimana Vincent yatorewe kuyobora Gicumbi
Nshimiyimana Védaste yatorewe kuyobora Akarere ka Huye
NIYONSHUTI Gerard yatorewe kuyobora Akarere ka Muhanga
Berwa Marie Grace yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Murekatete Patricie yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi
Habimana Thaddée yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe
Mu Karere ka Gisagara hatowe NTIHINYURWA Joseph
Mukandayisenga Vestine yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke
Mu Karere ka Rwamagana hatowe Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra,
Mu Karere ka Rulindo hatorwa UWAMAHORO Chantal
Bruno Rangira yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Kirehe
Mu Karere ka Bugesera hatowe Mutwara Ezra Gahiga
Kakooza Henry yakomeje kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare
Mu Karere ka Ngororero, hatowe Birorimana Jean Paul
Gakumba Vincent yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro
SIBOYINTORE Theodat yatorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 16 =