Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubwoba ni bwose mu Banyamulenge bahungiye i Burundi nyuma y’ifungwa rya bamwe muri bo

Ubwoba ni bwose mu Banyamulenge bahungiye i Burundi nyuma y’ifungwa rya bamwe muri bo

Impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamulenge zahungiye mu Burundi ziri mu bwoba nyuma y’ifungwa rya bagenzi babo rikomeje gukorwa n’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi (SNR), ririmo iry’abasore batatu baherutse gutabwa muri yombi ku mpamvu itaramenyekana ndetse n’amakuru y’aho baherereye akaba akomeje kuba urujijo.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, kivuga ko abasore batatu b’Abanyamulenge, Alexis Ndanyuzwe, Patrick Mukeka Ndungutse na Alexis Bagirisoko, batawe muri yombi ku wa wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 20 Ugushyingo i Bujumbura.

Amakuru yatanzwe n’imiryango yabo avuga ko bafatiwe muri sauna, abakozi ba SNR bakabashyira mu modoka bakabajyana ahantu hatazwi. Kuva icyo gihe, imiryango yabo ivuga ko itarabona amakuru y’aho bafungiye cyangwa impamvu bafashwe.

Ni mu gihe uwitwa Alexis Bagirisoko yari anafite ubukwe ku munsi wari gukurikira uwo yafatiwe ku wa 21 Ugushyingo n’umukobwa usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

SOS Médias Burundi ivuga ko kuva muri Nzeri 2026, impunzi z’Abanyamulenge zisaga 30 zimaze gufatwa zigafungwa. Hari abatangabuhamya bavuga ko bamwe muri bo babanje gufungirwa mu biro bya SNR, nyuma bakoherezwa mu magereza atandukanye, ndetse bamwe bakaba barakorewe iyicarubozo.

Umunyamulenge wahungiye mu Burundi, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abantu bo mu muryango we batakibasha kugira amahoro kubera gutinya gufatwa.

Yagize ati “Ubu dutinya gufatwa. Ntitukiryama dutuje, ntituzi uwo twakwizera. Abo mu muryango wacu barenga 10 bahunze Bujumbura kuko bari bamaze kumva ko bashakishwa.”

Yongeyeho ati “Dufatwa n’uwagombaga kuturinda. Twaje hano gushaka ubuhungiro n’umutekano, ariko ubu ni ho dutinya.”

Izi mpungenge ziyongera ku rupfu rwa Cadeau Serugo, impunzi y’Umunyamulenge wari ufite abana babiri, wasanzwe amanitse mu giti hafi y’inkambi y’impunzi ya Kavumu ku wa 13 Ugushyingo. Abatangabuhamya bavuze ko yari yarakorewe iyicarubozo, ariko icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana mu iperereza ryigenga.

Imiryango y’abafunzwe irasaba Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurengera impunzi n’abatagira ubwenegihugu (ONPRA) kugira icyo bakora, igasaba ko hamenyekana aho bafungiye n’impamvu bafashwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 12 =