Monday, November 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uko amafaranga 1.500Frw yatumye umusore yica se wamwibyariye

Uko amafaranga 1.500Frw yatumye umusore yica se wamwibyariye

Umusore wo mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwica se umubyara nyuma yo kugirana amakimbirane ashingiye ku mafaranga 1.500 Frw y’umubyizi yari yamukoreye mu murima w’icyayi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Gashana, Akagari ka Busoro muri uyu Murenge wa Buyoga,  ubwo uyu musore yajyaga kwishyuza se amafaranga y’umubyizi yari yarakoreye mu murima we w’icyayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha, yavuze ko impaka zatangiye ubwo umwana yasabaga se kumwishyura ayo mafaranga, bikarangira amutemye akoresheje umuhoro.

Yagize ati “Ni amafaranga y’umubyizi 1.500 umwana yishyuzaga se, aho uyu musore avuga ko yari yarakoze mu murima wa se w’icyayi. Aha rero ngo ni ho umwana yaje kugira uburakari bwinshi maze afata umuhoro yirukankana se umubyara aramutema.”

Abaturage bari hafi y’aho byabereye bavuze ko aba bombi babanje gutongana no gucyocyorana, kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Bavuga ko imwe mu mpamvu zagiye zibyutsa ayo makimbirane ari uko uyu mubyeyi yahoraga abwira umuhungu we ko atari uwe.

Nyuma y’ubu bwicanyi, ukekwaho kwica se yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buyoga bwibukije abaturage ko badakwiye kwihanganira amakimbirane ashobora kuvamo urugomo n’urupfu, bubasaba kujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi kugira ngo bishakirwe ibisubizo mu mahoro.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =